Wednesday, October 30, 2024
spot_img

Habaye impanuka ikomeye ihitana umuyobozi wa Dasso

Mu masaha ya Saa munani ashyira saa cyenda z’amanywa kuri uyu wa 29 Nyakanga 2024, mu Karere ka Rutsiro  mu murenge wa Gihango, akagari ka Congonil ho mu mudugudu wa Gashihe, habereye impanuka yaguyemo umuntu umwe.

Ni impanuka ya moto, Moto yari itwawe na Mukerarugendo jean Pierre w’imyaka 51 usanzwe ari umuyobozi wa Dasso mu karere ka Rutsiro, ndetse ni nawe wahitanywe niyi mpanuka nkuko amakuru abivuga.

Amakuru avuga ko uyu mugabo ubwo yari atwaye moto ageze mu muhanda uva mu isantere ya Congo-nil werekeza Gisiza, ariho moto yari atwaye yaburiye feri bituma imurenza umuhanda. Yahise akomeretse ku mutwe, akaboko ndetse no mu gituza.

Amakuru akomeza avuga ko akimara gukora impanuka yahise ajyanwa kwa muganga, bageze ku bitaro bya Murunda bahise bamwohereza mu bitaro bya Kibuye bageze mu nzira apfa bataragerayo.

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe iterambere , Uwizeyimana Emmanuel yahamije aya makuru.

Ati “Yakoze impanuka ikomeye na moto yari atwaye, mu muhanda uva mu isantere ya Congo-nil werekeza Gisiza ubwo yaragiye kwigisha muri Transit center ya Murunda, Impanuka yatewe no kubura feri bituma arenga umuhanda agwa muri caneva akomereka k’umutwe, akaboko, no mu gatuza.”

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Murunda.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments