Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Habaye impanuka ikomeye ihitana umugeni n’abandi bantu bari kumwe

Mu gihugu cya Kenya ku muhanda uva ahitwa Eldoret ugana i Malaba, habereye impanuka ikomeye yahitanye abantu bagera kuri batanu harimo n’umugeni wari wakoze ubukwe.

Police yo mu gace iyi mpanuka yabereyemo yatangaje ko iyi mpanuka yatewe n’imodoka nini itwara lisansi yagonze indi modoka ikora imihanda iyo modoka nayo ita icyerekezo ihita igongo imodoka yari irimo abo bantu.

Amakuru avuga ko iyo modoka itwara lisansi yaje ifite umuvuduko mwinshi bituma igonga iyo Tractor ikora imihanda, nayo ikagonga imodoka yo mu bwoko bwa Probox  yari itwaye abo bantu.

Iyi modoka yo mu bwoko bwa Probox  yari itwaye abantu 7, imaze gukora impanuka batanu harimo n’umugeni bahita bahasiga ubuzima , mu gihe harokotse babiri ndetse nabo bakaba bakomeretse cyane.

Umuturage wabonye uko byagenze yagize ati “Ikamyo itwara lisansi yatambutse ifite umuvudko mwinshi, nyuma y’akanya gato twumva ikintu gituritse cyane, tugiye kureba dusanga yagonze Tractor, itakaza icyerekezo igonga imodoka ya Probox. Tugeze neza aho impanuka yabereye dusanga hari abantu batanu bamaze gupfa”.

Police yo mu gace ka Lugari aho impanuka yabereye, yatangaje ko umushoferi wari utwaye iyo modoka itwara lisansi yatawe muri yombi naho abandi bari bari muri iyo Tractor birukanse impanuka ikimara kuba gusa nabo bakomeje gushakishwa.

Police kandi yatangaje ko yatangiye iperereza kuri iyi mpanuka. Ni mu gihe abakomeretse bahise bajyanwa ku bitaro bikuru bya Eldoret kugira ngo bitabweho n’abaganga. Naho Imirambo ya ba nyakwigendera yo yahise ijyanwa mu buruhukiro bw’agace ka Webuye kugira ngo ikorerwe isuzumwa rikorerwa imirambo.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments