Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Gicumbi umusore yishwe nabi ajugunywa mu gihuru

Ku cyumweru tariki ya 25 Kanama 2024 nibwo hamenyekanye inkuru y’urupfu rwa Nizeyimana Jerôme, wari umusore w’imyaka 30.

Uyu musore wakoreraga mu isantere ya Rukomo ku muhanda uhuza Akarere ka Gicumbi n’aka Nyagatare, yari asanzwe akora akazi ko kwikorera imizigo no gucukura amabuye.

Gusa mbere yuko uyu musore agaragara yapfuye, Nyina yari yatangaje ko yamubuze ndetse ari kumushakisha ahantu hose, nyuma yuko iminsi ine yari yihiritse bamubuze nibwo yaje kugaragara yapfuye.

Amakuru avuga ko umurambo we wabonwe n’umwana wari uri kuragira ihene mu gisambu agatabaza, aribwo Nyina yahageraga agahita yitabaza inzego z’ubuyobozi.

Uyu musore byaketswe ko yishwe bitewe nuko byagaragaraga ko yakomeretse cyane ku gice cy’umutwe.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru, SP Mwiseneza J Bosco yatangarije, yemeje aya makuru ndetse abwira IGIHE ducyesha iyi nkuru ko hari abantu 3 bamaze gutabwa muri yombi kuri ubu bacyekwaho kuba baragize uruhare mu rupfu rwa Nyakwigendera.

Ati “Hatangiye gukorwa iperereza, hafashwe batatu bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa nyakwigendera, bafungiwe kuri Polisi Sitasiyo ya Byumba, barimo gukurikiranwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha.”

“Ubutumwa duha abaturage ni ugutangira amakuru ku gihe ku bantu bafitanye amakimbirane icyaha kigakumirwa kitaraba”.

Umurambo wa Nyakwigendera wajyanywe ku bitaro bya Byumba gukorerwa isuzuma ngo hamenyekane icyamwishe.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments