Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Gicumbi batatu basambanyije umugore bahita bamwica

Mu Mugudu wa Mataba Akagari ka Munyinya, Umurenge wa Rukomo, Akarere ka Gicumbi, haravugwa inkuru y’umugore w’imyaka 48 wasambanyijwe, akamburwa ndetse akicwa.

Uyu mugore witwaga Mukabarisa Belthilde wari uzwi ku izina rya Tenesi yishwe mu ijoro ryo ku wa gatanu taliki ya 16 Kanama 2024 bimenyekana mu gitondo cyo Kuwa gatandatu tariki ya 17 Kanama 2024.

Amakuru aturuka mu baturage avuga ko uyu mugore yari asanzwe ari umukene ufashwa na Leta mu buryo bw’imibereho, rero Kuwa 5 ubwo yicwaga akaba yari yavuye kuri SACCO gufata amafaranga agenerwa na Leta.

Uyu mugore ubwo yavaga kuri SACCO, yakuyeyo ibihumbi 20 Rwf, yahise ahitira mu kabari kari mu isantere ya Munyinya, amafaranga yari afite amwe yayabikije abagore b’inshuti ze, andi arayanywera.

Aba bagore baje gutaha ariko we asigara mu kabari ataha bwije, ari nabwo abagabo 3 mubo bari basangiye bamutegeye mu nzira baramukubita, baramusambanya ndetse baramwica.

Umwe mu baturage wahaye amakuru ikinyamakuru Igucumbi ducyesha iyi nkuru, Yagize ati: “Tenesi yaje gutaha mu ijoro ategwa n’abagabo batatu harimo n’abo bari basangiye bashaka kumwaka amafaranga babanza kumusambanya”.

Uyu muturage yakomeje agira Ati: “Kubera ko hari abo yamenyemo harimo n’umusore w’umugabo babyaranye, bahise bamwica kugira ngo atazabivuga. Aho bamwiciye twahasanze inzoga yitwa Tunuri, bigaragara ko ariyo bari barimo kunywa. Kugira ngo bimenyekane n’uko hari umwe mu bakekwa inkweto ze mu gitondo twasanze zatakaye muri iyo nzira nawe arimo kuzishaka.”

Umuyobozi wa karere ka Gicumbi yemeje aya makuru agira Ati: “Uwo mugore yasanzwe mu gitondo yishwe. Yari umuturage ufashwa na leta. Abagize uruhare muri uru rupfu barimo gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe “.

Umurambo wa Nyakwigendera wajyanywe ku bitaro bya Kacyiru naho abacyekwa ku kugira uruhare muri ubu bugizi bwa nabi batawe muri yombi bashyikirizwa RIB kuri sitasiyo ya Cyangugu.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments