Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Gicumbi abahungu babiri bishe Umukecuru bamushinja kuroga Nyina

Kuri uyu wa 12 Kanama 2024 mu karere ka Gicumbi abasore babiri umwe w’imyaka 19 undi w’imyaka 20 batawe muri yombi nyuma yo kwivugana Umukecuru bari baturanye bamuziza ngo ko yabarogeye Nyina.

Aba bana umwe witwa Mushimiyimana Alias Rukara w’imyaka 19 na Mukiza Emmanuel w’imyaka 20, bishe Umukecuru witwa Mukandeshyo Angelique bamushinja ko yaroze Nyina akaba arwaye indwara y’urushwima ikaba yaranze gukira.

Uyu Mukandeshyo Angelique wishwe yari Umukecuru w’imyaka 54 y’amavuko naho Nyina w’aba bana bavuga ko yarozwe, ni Nyirabwimana Claudine w’imyaka 59.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rutare, Bayingana Theogene, yemereye IGIHE dukesha iyi nkuru ko ibi byabayeho.

ati “Ku mugoroba wo kuri uyu wa 12 Kanama 2024 hamenyekanye amakuru ko umugore witwa Mukandeshyo Angelique yatewe icyuma mu ijosi ari iwe mu rugo, akagenda yiruka ahunga akagera aho umuhungu we acururiza atabaza, ariko mu gihe bagishakisha uko bamujyana kwa muganga agahita yitaba Imana.”

Yongeyeho ati “Abacyekwa kuri uru rupfu ni Mushimiyimana Alias Rukara na Mukiza Emmanuel, amakuru aturuka mu baturage bahatuye n’uko baba bamujijije ko bamushinjaga kubarogera umubyeyi witwa Nyirabwimana Claudine w’imyaka 59 urwaye indwara bita ko ari urushwima.”

Ubuyobozi kandi bwaboneyeho kwihanganisha abagize ibyago bunatangaza ko aba bakoze icyaha bagiye gukurikiranwa n’amategeko.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments