Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Gatsibo umusirikare wo mu ngabo z’igihugu yiciwe muri karitsiye iwabo

Mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Kabarore muri santere ya Kabarore, haravugwa umusore wari usanzwe ari umusirikare wahiciwe akajugunywa muri rigori y’amazi.

Ku muhanda werekeza ahitwa Kinteko niho hasanzwe umurambo w’umusore witwa Shema, uyu musore wari umusirikare bivugwa ko yishwe n’abagizi ba nabi ariko bagashaka kujijisha ko yiyahuye, kuko aho bamusanze hari hateretse umuti w’inka.

Uyu musore ubwo bamusangaga munsi ya borodire muri rigori itwara amazi, basanze aryamye neza ndetse yoroshwe ishati mu maso, ku ruhande rwe hateretse uwo muti w’inka.

Abaturage baganiriye n’umunyamakuru bavuga ko uwo musore bari bamuzi ndetse yari yaraje mu kiruhuko aho muri karitsiye iwabo, akaba yishwe atambaye imyenda y’akazi.

Abaturage bakomeza bavuga ko abazanye uwo muti w’inka aho, aribo bashobora kuba bamwishe ahubwo bakaba bagirango bajijishe abantu bagire ngo yiyahuye, naho ubundi ngo bacyeka ko yaba yanizwe kuko nta gikomere nakimwe yari afite.

Bakomeza bavaga ko kandi uyu muntu atari uwambere wishwe muri ubu buryo muri aka gace batuyemo kuko atari ubwambere bahiciye umuntu ndetse bagasanga imbere ye hateretse umuti w’inka nkuko uyu byakozwe.

Amakuru avuga ko uyu musore yavuye iwabo ababwiye ko asubiye ku kazi ariko bakaza gutungurwa no kumusanga yapfuye mu gitondo.

Ubwo umurambo wa Nyakwigendera wabonekaga, inzego za Gisirikare nizo zaje kuwutwara, ndetse ababyeyi be bamenyeshwa ko ibizakurikira bazabibamenyesha.

Amakuru akomeza avuga ko hari abatangiye gukorwaho iperereza cyane cyane abakora ubucuruzi bw’akabari muri kariya gace.

 

 

SRC: BTN TV

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments