Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Gatsibo umugore wicuruza yatawe mu bwiherero bwa metero 15 atawemo nuwo basambanye

Mu isantere ya Kamenge, mu Mudugudu wa Bihinga, Akagali ka Kabarore, mu Murenge wa Kabarore ho mu karere ka Gatsibo, haravugwa inkuru y’umugore watawe mu bwiherero ashinjwa kuba yaribye telefone na radio by’uwamutayemo.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 17 Kanama 2024 nibwo ibi byabaye. Abaturage bavuga ko bumvise umuntu arimo asakuriza mu bwiherero hasi, bihutira kujya kureba ibyo aribyo basanga ni uwo mugore watawemo.

Uyu mugore ubwo yakurwaga mu bwiherero yabajijwe uburyo yagezemo, avuga ko yatatswe n’umusore baryamanyeho arikumwe n’abandi basore babiri, baza bamukubita bamwaka telefone na radio, bamushinja kuba yarabyibye ariko we akabihakana.

Ubwo aba basore babonaga ko ataza kubaha ibyabo bamusaba, bahisemo kumukubita ndetse baranamutema ubundi bamuta mu bwiherero buri hafi aho ku nzu y’umusore uri kwitegura kurushinga.

Yagize ati  ” Hari umusore duherutse gusambana wazanye n’abandi basore babiri, baje bambwira ngo ‘Duhereze radiyo yacu na telefoni’ ndabatsembera kuko ntabyo nigeze niba ariko banga kunyumva ahubwo batangira kunkubita bigera nubwo bantemesha imihoro ku bice bitandukanye by’umubiri wanjye”.

Akomeza ati ” Nyuma yo kuntemagura banjugunye mu bwiherero bw’inzu y’umusore uri hafi kuyishakiramo umugore”.

Gusa nubwo uyu mugore yagiriwe nabi, ariko abantu benshi bakomeza kuvuga ko yabazengereje ndetse ko yamaze abagabo babandi bityo bakaba bifuza ko yakoherezwa iwabo mu karere ka Kayonza.

Naho andi makuru avuga ko abo bagizi banabi baje gutabwa muri yombi, umurwayi nawe ajyanwa ku bitaro bya Kiziguro.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments