Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Gatsibo umugore umaze ukwezi asezeranye yafashwe agiye kwiyahura

Mu Kagari ka Taba, Umurenge wa Muhura ho mu Karere ka Gatsibo, umugore yafashwe ari kugerageza kwiyahura, bitewe nuko yari ari gucyecyera umugabo we kuba amuca inyuma.

Uyu mugore amaze ukwezi kumwe gusa ashakanye n’umugabo, kuko babanye ku wa 26 Nyakanga 2024. Nyuma yo  kumva umugabo we akunda kuvugira kuri telefone cyane nibyo byamuteye gucyeka ko ashobora kuba afite abandi bakobwa n’abagore avugisha amagambo y’urukundo.

Umugabo avuga ko ku mugoroba yavuye ku kazi nkuko bisanzwe, aramusuhuza, gusa ahita abona telefone imuhamagaye, arasohoka ahagaragara hanze y’umuryango avugisha uwo muntu.

Gusa mu kuvugisha uwo muntu, bavuganye akanya ari hanze. Umugore nibwo yaje akubitaho urugi afungirana aramufungirana, umugabo nawe agirango ni ibisanzwe ni kwakundi umuntu aba yanga ko amajwi yinjira mu nzu ari kumubangamira.

Uyu mugore mu kanya gato yahise yandika urwandiko ruriho amagambo asezera, anamenyesha umugabo ko agiye kwiyahura, ubundi arucisha mu nsi y’urugi.

Umugabo  Ati: “Umugore yaturutse inyuma arankingirana ariko nkeka ko ari ibisanzwe yanga ko amajwi yinjira mu nzu wenda ndi kumubangamira. Natunguwe no kubona mu mwanya muto aseseka impapuro mu nsi y’urugi ndahegera nzisomye nsanga yanditseho amagambo yo gusezera no kumbwira ko we agiye kwiyahura.”

Abaturanyi b’uyu muryango mu gipangu babamo, bavuga ko umwe mu bantu uyu mugore afuhira harimo n’umukobwa usanzwe uba muri icyo gipangu, dore ko ariho n’umugabo we yabaga mbere yuko amushaka.

Uyu mugore aba acyeka ko umugabo we avugisha abandi bagore ababwira amagambo meza y’urukundo, akaba aribyo byazamuye ifuhe ku rwego rungana gutyo.

Ubwo yamaraga gusohora impapuro, umugabo yagerageje kumubwira ngo afungure biranga, abaturanyi bumvise atabaza baraza bihuta, nabo baragerageza biranga, biba ngombwa ko hitabazwa Polisi.

Ubwo Polisi yahageraga byabaye ngombwa ko bica urugi, bageze mo imbere basanga umugore yabaye nk’uwahahamutse, yashwanyaguje imyenda yose yari iri mu nzu, ndetse yamenaguye n’ibintu, nawe atakibasha no kuvuga.

Bose batunguwe, ndetse icyakozwe hahamagawe imiryango yombi, uw’umugore n’uwumugabo ngo baganirize abana babo bumve aho icyo kibazo kiri kuva nuko byacemuka.

Polisi igira abantu inama yo kwirinda amakimbirane ashobora no kubyara impfu, ndetse isaba ko igihe abantu bagiranye amakimbirane bakwiye kwegera inshuti n’abavandimwe bakabagira inama, byakwanga bakaba bakwitabaza ubuyobozi.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments