Wednesday, October 30, 2024
spot_img

Dore ubwoko 10 bwo gusomana n’ubusobanuro bwabwo

Gusomana mbere byari umuco w’abazungu. Iki bikorwa cyo gusomana kigira ubusobanuro bwacyo bwihariye nubwo abenshi bagenda babisobanura bakurikije amarangamutima yabo cyangwa imyizerere. Hamwe na hamwe, gusomana bikoreshwa nka bumwe mu buryo bwo gusuhuzanya, abandi bakabikora bashaka kwerekana urukundo n’ibindi.

Hano hari amoko menshi yo gusomana n’ubusobanuro bwabyo, dore ko usanga abantu basomana ahantu hatandukanye nko ku munwa, ku itama, ku ijosi, ku jisho, ku kiganza n’ahandi.

Gusomana ku munwa (First kiss)

Ubu buryo bwo gusomana bukorwa abasomana bahuje iminwa. Bukorwa n’abantu basanzwe bakundana cyangwa bafite ibyo bashaka gusoobanura ariko bijyanye n’urukundo kuko ababikora hari uko baba basanzwe baziranye cyangwa banaganira ku bijyanye n’urukundo.

Bene ubu buryo iyo bukoreshejwe, ababikoze ngo basigarana akantu ku mutima ku buryo bidapfa kwibagirana.

The Butterfly kiss (Gusomana kw’ikinyugunyugu)

Mu gihe abantu benshi bamenyereye ko gusomana bikorwa n’iminwa, kuri ubu buryo ho biratandukanye kuko bikorwa n’ingohe z’amaso.

Mu gusomana muri ubu buryo, abantu akenshi bakundana, bitegerezanya mu maso bakegerana kugeza ingohe zabo zikoranyeho ku jisho rimwe.

Abahanga bavuga ko nk’uko umuntu asoma undi hakabaho kubitekerezaho ku mpande zombie, no muri ubu buryo uku kwitegerezanya ngo gusigira buri umwe mu mabikoze izindi ntekerezo.

The Drink Kiss (Gusomana munanywa)

Ubu buryo bwo gusomana bukorwa mu gihe abasomana baba bafite n’ikinyobwa bakunda cyane. Ibi nabyo ngo biba byiza ku babikora kuko bibongerera imbaraga zo gukundana babifashishjwemo n’icyo kinyobwa bombi baba bahuriyeho. Ikaba ari nayo mpamvu akenshi bikunze kugorana gusomana ku bantu batanywa ikinyobwa kimwe.

The Belly Button kiss (Gusomana kunda)

Ubu buryo bwo gusomana kun da bukorwa ahanini ku bashakanye aho mu buryo bw’iyigamuntu (psychology) ngo bifasha umwana uri mu nda kugubwa neza.

The Nose Kiss (Gusomana ku zuru)

Ubu buryo bwo gusomana ku zuru, nabwo ni bumwe mu buryo bukunze gukoreshwa cyane bukaba bukorwa n’abantu basanzwe bakundana ariko batarashyira ku mugaragaro iby’urukundo baba bafitanye. Ubu buryo bukoreshwa n’abantu baba bafitanye ibanga ry’urukundo hagati yabo ku buryo umwe aba ari nk’ikitnderwa ku wundi.

Angel’s Wing Kiss (Gusomana ku rushyi rw’ukuboko)

Ubu buryo bwo gusomana na bwo bukorwa n’abashakanye. Akenshi umugabo abikorera umugre nk’ikimenyetso cyerekana uruhare amufiteho cyangwa agaciro amufitiye mu bandi bantu.

The Shoulder Kiss (Gusomana ku rutugu)

Ubu buryo bwo gusomana ku rutugu, nabwo ni bumwe mu buryo bukorwa hagati y’abashakanye cyangwa abakundana.
Ibi akenshi bikorwa n’ab’igitsinagore. Bigaragaza ukuba umugore akifuza umugabo we ko yagira icyo amukorera kirenze ku byo asanzwe amukorera. Bikorwa akenshi iyo bamaze kuryamana.

Juicy Kiss (Gusomanira ku mutobe)

Ubu nabwo ni uburyo bwo gusomana bukoreshwa n’abakundana cyangwa abashakanye.
Ubu buryo bukorwa hifashishijwe urubuto ruto aho bose baruhurizaho iminwa yabo bakaruhererekanya ari nako iminwa yabo ikoranaho. Ibi bikorwa nk’uburyo bwo kuzana ibyishimo muri bo kuko urukundo ruba russhaka ibintu biryohereye no kuzanamo udushya.

The Virtual Kiss (Gusomanira kure)

Ubu buryo bwo gusomana bukorwa n’abantu bategeranye ariko barebana. Biragoye kumenya aho umuntu yerekeje umunwa niba ari ku munwa, ku zuru, ku rutugu se. ku ijosi n’ahandi.

Bikorwa umwe mu bakundana cyangwa babiziranyeho atunga umunwa kuri mugenzi we ndetse rimwe na rimwe bigaherekezwa n’akajwi gato.

Ubu buryo butuma abategeranye nabo barushaho kumva bari kumwe ndetse ko bagikundana.

The Lizard Kiss (Gusomana nk’umuserebanya)

Ubu nabwo ni ubundi buryo bwo gusomana. Bukorwa n’abantu 2 b’ibitsina bitandukanye ariko bwo bukaba bukorwa mu buryo bwihariye.

Abasomana bakoresha indimi zabo zikaba arizo zikoranaho iminwa idakoranyeho.

Ubu buryo nabwo bukorwa n’abakundana kuko bubafasha kumva bakundanye cyane ndetse no kwishimirana.
Ubu buryo bwo gusomanisha indimi gusa ngo bushobora no gutuma ababikora bashoka mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina.

Ubu buryo bwo gusomana kimwe n’ubundi butavuzwe buzagarukwaho ubutaha, bukorwa n’abakundana cyangwa abashakanye gusa.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments