Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Dore ibibujijwe mu matora n’uburyo amatora azakorwa

Kuri uyu wa 13 Nyakanga 2024 nibwo ibikorwa byo kwiyamamaza kw’abakandida ku myanya y’abadepite ndetse no ku mwanya w’umukuru w’igihugu, byasojwe.

Perezida wa Komisiyo y’amatora mu Rwanda yatangaje ko kuri uyu wa 14 Nyakanga 2024 aribwo amatora aratangira ku ruhande rwa Diaspora ndetse imbere mu gihugu atangire ku wa mbere tariki ya 15.

Mu kiganiro yagiranye na RTV, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, Gasinzigwa Oda, yagaragaje ndetse anatangaza bimwe mu byo Abanyarwanda basabwa kubahiriza kugirango iki gikorwa cy’amatora kigende neza.

Yagize ati “Dusaba ko rero  nk’uko biteganywa, abantu bose bafite ibirango bijyanye no kwiyamamaza, babikuraho kugira ngo ejo nk’uko tubizi hatangire gahunda ikurikiraho […] Ejo ku itariki 14 Abanyarwanda bari muri Diaspora bazatangira igikorwa cy’amatora.”

Perezida wa Komisiyo y’Amatora yongeyeho ko “Ku munsi w’itora nta bikorwa byo kwiyamamaza byemewe, ntabwo hemewe yuko, ari abakandida cyangwa Abanyarwanda bakwambara ibirango by’imitwe ya politike cyangwa se umukandida wigenga, bijyanye no kwamamaza,”

Yibukije kandi ko abakandida bemerewe kujya gutora nk’abandi Banyarwanda ariko bitemewe ko baguma kuri site y’itora igihe kidakwiriye, ati “Icyo nshaka kuvuga ni uko bakwiriye gutora barangiza gutora bagasubira mu nshingano zabo kimwe n’abandi Banyarwanda, kugira ngo hadakomeza ibikorwa byo kwiyamamaza kuri site y’itora.”

Gasinzigwa kandi yavuze ko mu bindi bitemewe harimo gufata amafoto mu bwihugiko, yaba umuntu ku giti cye yifotora cyangwa undi kuba yamufotora, anavuga ko bitemewe gufotora urupapuro rw’itora watoreyeho no kuba wabisakaza ngo werekane uwo watoye, avuga ko izo ari inshingano za Komisiyo.

Yibukije ko ku itariki ya 15 Nyakanga 2024, Abanyarwanda bazatangira gutora guhera saa moya za mugitondo kugeza i saa cyenda z’amanywa.

Ati “Nagira ngo nibutse ko ku itariki 15, na 14 ku bo muri Diaspora, abazatorwa ni Perezida wa Repubulika ndetse n’abadepite ku myanya 53. Bya byiciro byihariye bizatorwa ku itariki 16 ni byo bizuzuza 80 ari yo myanya iri mu Nteko Ishinga Amategeko.”

“Muri rusange Abanyarwanda na bo turabasaba yuko bamaze gutora basubira mu nshingano zabo, ariko nibutsa yuko bafite uburenganzira mu gihe dutangiye igikorwa cyo kubarura amajwi nyuma ya saa cyenda, bemerewe kugaruka bagakurikirana ibyavuye mu majwi.”

Ku itariki ya 16 Nyakanga 2024, hazatorwa abagore 24, abahagarariye urubyiruko babiri ndetse n’umwe uzahagararira abafite ubumuga, Gasinzigwa ati “Ikindi nagira ngo nibutse ni uko kuri ibyo byiciro byihariye ntabwo batorwa n’Abanyarwanda bose, batorwa n’icyo twita Inteko itora.”

Gasinzigwa yatangaje ko ku itariki 15 Nyakanga, Komisiyo izatangaza “Icyerekezo” cy’amajwi amaze kubarurwa, bikazatangazwa mu gihe amajwi azaba yamaze kugera kuri 60% kugeza kuri 70%, bikazatangazwa mu ijoro ryo ku wa 15 Nyakanga 2024, hanyuma bakomerezeho kubara ay’Abadepite bazatangariza Icyerekezo bukeye bwaho.

Kuri uwo munsi w’itariki ya 16 Nyakanga 2024 ni bwo hazanatangazwa amajwi y’agateganyo y’abatsinze mu byiciro byihariye, hanyuma Komisiyo ikazatangaza by’agateganyo ibyavuye mu matora muri rusange bitarenze tariki 20 Nyakanga 2024, hanyuma ibyavuye mu matora mu buryo bwa burundu bikazatangazwa ku wa 27 Nyakanga 2024.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments