Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Cristiano Ronaldo akoze amateka atarigize akorwa n’undi muntu ku Isi

Icyamamare, aka n’umukinnyi w’umupira w’amaguru Cristiano Ronaldo ku mugoroba wo kuri uyu wa 21 Kanama 2024 akoze amateka atazigera yibagirana mu mitwe ya benshi.

Uyu mugabo ukunzwe cyane, yafunguye YouTube Channel, yuzuza abantu bamukurikura (subscribers) Million 1 irenga mu gihe k’isaha imwe gusa, mu gihe cy’amasaha abiri gusa uyu mugabo yari amaze kurenza abamukurikira million 2, ku buryo ashobora no kuzuza million 10 umunsi utaruzura.

Ubwo narindi gukurikirana uko iyi channel ya Cristiano Ronaldo iri kuzamuka, natunguwe cyane. Nageze kuri iyi Channel ku isaha ya 17:49, yari imaze amasaha abiri ifite aba-subscribers 2.56 M.

Nayivuyeho, ngarukaho 17:53, byari nyuma y’iminota 4 gusa, iyi channel yari imaze kugira aba-subscribers 2.71 M, nyuma gato y’iminota 3 nagarutse nsanga imaze kugira 2.78 M.

Birumvikana ko ari ibintu bidasanzwe. Ntibyarangiriye aho gusa kuko nongeye gusura iyi channel 18:14 PM, ubwo byari nyuma y’iminota 17 nsanga iyi channel yagize abayikurikira 3.14 M.

Uyu mugabo abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, yabwiye abakunzi be ati “Iyi niyo YouTube channel yange munkurikire”, yahise abaha link, abantu birundaho umufiririzo.

Mu gihe gito uyu mugabo ntibitunguranye ko ashobora kuza kuba umuntu wambere ukurikiranwa cyane kurusha abandi ku rubuga rwa YouTube , aho ashobora kuzacaho uwitwa Mr Beast ufite abamukurikira million 311.

Muri aka kanya usomeye iyi nkuru ugiye kuri YouTube channel ya Cristiano watangara cyane.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments