Tuesday, October 22, 2024
spot_img

BNR yashyize hanze ishusho y’inoti nshya za 5000Frw na 2000Frw

Kuri uyu wa 30 Kanama 2024 Banki Nkuru y’Igihugu yashyize hanze imiterere y’inoti nshya za 5000Frw na 2000Frw zigiye gutangira gukoreshwa, nyuma yo gusimbuza izari zisanzwe.

Mu mpinduka zakozwe kuri izi noti ebyiri nkuru zo mu Rwanda,  hagiye hashyirwaho bimwe mu bitatse u Rwanda ndetse n’ibigaragaza iterambere ry’u Rwanda.

Inoti ya 5000Frw ku ruhande rumwe rw’imbere hariho inyubako ya Convention Center nk’ikimenyetso k’iterambere, mu gihe ku ruhande rw’inyuma hari uduseke n’inkangara nk’ikimenyetso cy’umuco.

Ku ruhande rw’imbere ku noti ya 2000Frw hariho imisozi ikikije ikiyaga cya Kivu nk’ikimenyetso cy’ibyiza Nyaburanga ndetse ku ruhande rw’inyuma hariho ikawa nk’ikimenyetso k’iterambere mu buhinzi.

Aya mafaraanga aje aje gusimbura ayari amaze igihe akoresha,  asanzwe biteganyijwe ko azakomeza gukoreshwa kugeza igihe ashiriye ku isoko.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments