RIB Yataye muri yombi Bishop Rugamba umushumba mukuru wa Bethesda Holy Church.
Umuvugizi wa RIB Dr Murangira Thierry yemeje aya makuru, avuga ko koko Bishop Rugamba yatawe muri yombi azira icyaha cyo gutanga sheki itazigamiye.
Umuvugizi wa RIB yirinze gutangaza byinshi kuri iki kirego mu gihe hagikorwa iperereza.
Ati “Nibyo koko arafunze, akurikiranyweho gutanga sheki itazigamiye, nta byinshi natangaza, bitabangamira iperereza”.
Ubusanzwe, Itegeko No 060/2021 ryo ku wa 14/10/2021 Rigenga inyandiko zishobora gucuruzwa riteganya ko ahamijwe n’urukiko gutanga sheki itazigamiye yahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro zitari munsi y’eshanu ariko zitarengeje inshuro 10 z’agaciro k’amafaranga ari kuri iyo sheki.