Thursday, October 31, 2024
spot_img

Bimwe mu bitera indwara yo gucukuka amenyo mu bana bato cyane n’uko wabyirinda

Gucukuka amenyo (cyangwa tooth decay mu rurimi rw’icyongereza), ni imwe mu ndwara zo mu kanwa zikunze kwibasira abantu bose ndetse n’abana bakiri bato cyane. Usanga ababyeyi benshi bahangayikishijwe n’uko abana babo bacukutse amenyo kandi bakiri bato cyane. Iyi ndwara rero yangiza amenyo y’umwana bikanamutera ububabare iyo idahise ivurwa hakiri kare.

Uko indwara yo gucukuka amenyo yandura

Umwe mu baganga bavura indwara z’ameyo mu bana Dr. Ryan Roberts, yatangaje ko igikunze gutera ubu burwayi ari ibinyobwa cyanga se ibiribwa birimo isukari nyinshi byaba bifatwa ku manywa cyangwa nijoro.

Bimwe muri ibyo binyobwa harimo imitobe (juices), amata asanzwe, amata arimo shokora (milk chocolate), ibisuguti n’ibindi. Iyo rero ibyo bisukari bimaze umwanya munini mu kanwa k’umwana bishobora kumuviramo kuba yarwara iyi ndwara yo gucukuka amenyo.

Mu kanwa habamo bagiteri, zimwe muri zo zitungwa n’amasukari. Iyo rero zihuye n’amasukari umwana yariye cyangwa se yanyweye, zitangira gukora aside (acids). Izo aside iyo zimeze kuba nyinshi mu kanwa k’umwana zitangira gucukura amenyo. Niho tuvuga ko umwana yarwaye indwara yo gucukuka amenyo.

Iyi ndwara ishobora no kwandurira mu macandwe. Urugero nk’iyo umuntu uyirwaye akoresheje igikombe cyangwa se ikiyiko kimwe n’umwana atacyogeje neza ashobora kumwanduza.

Nubwo ari indwara ishobora kwandura byoroshye, ishobora kwirindwa hakiri kare.

Dore uko warinda umwana wawe gucukuka amenyo

Koza amenyo n’uburoso bwiza nyuma yo kurya ni ngombwa kubitoza abana bakiri bato
  • Kwirinda kugaburira umwana cyane ibiryo birimo aside: nkuko twabibonye haruguru aside ifite uruhare runini mu gucukuka kw’amenyo. Ni byiza rero ko umwana yarindwa kugaburirwa ibirimo aside mu rwego rwo kwirinda.
  • Kwirinda guha umwana imitobe myinshi cyane cyane umutobe w’indimu: imitobe usanga akenshi irimo amasukari menshi na aside. Ni byiza rero ko wakwirinda kumuha imitobe myinshi ngo utongera aside n’isukari mu kanwa.
  • Niba umwana wawe ugiye kumuha umutobe cyangwa amata, ni byiza ko yabinywa yihuta bidatinze cyane mu kanwa. Akenshi usanga abana bato bamaza amata n’imitobe umwanya munini mu kanwa. Ni byiza ko babinywa vuba bidatinze mu kanwa kubera bgira amasukari menshi
  • Guha umwana amazi yo kunywa
  • Kwirinda gusangira n’umwana ibikoresho byo kunywesha cyangwa kurisha
  • Kumwogereza amenyo niba yaratangiye kuyamera byibuze 2 ku munsi. Koza amenyo ni ingenzi cyane kuko bigabanya mu kanwa za bagiteri zikora aside.

Mu gihe umwana wawe yarwaye iyi ndwara ni byiza ko wakwihutira kumujyana kwa muganga.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments