Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Batunguye isi! Abanyeshuri 2 bo muri kaminuza ya (MIT) barashinjwaga kwiba miliyoni 25 z’amadolari ya crypto mu masegonda 12 gusa

Abo banyeshuri babiri akaba ari n’abavandimwe batabwe muri yombi na leta ya amerika  ku munsi w’ejo hashize 

Abo bavandi harimo uwitwa Anton peraire w’imyaka 24 na mugenzi we james peraire-bueno w’imyaka 28 w’imyaka bakaba baratunguranye cyane kuko ubushinjacyaha bwa leta ya Manhattan bwemeza ko ari ubwa mbere bahuye n’urwo rubanza ko bitigeze bibaho muri leta ya amerika

Aba basore babiri ubu babakoreye dosiye ibashinja ubujura buciye kuri murandasi anton peraire-bueno akaba yarafatiwe ahitwa i BOSTON naho james peraire-bueno aza gufatirwa NEWYORK.

Abavoka babo kuri ubu ntakintu baratangaza;  tubibatse ko aba basore bombi bigaga i cambridge muri kaminuza ya MIT aho bigaga siyansi ya mudasobwa n’imibare (computer science and math developed) ubwo bumenyi akaba aribwo bagendeyeho bajya gukora amanyanga

Inyandiko y’ibirego ibashinja iravuga ko,aba abavandimwe aribo bacuze umugambi wo gukoresha no kuvugurura protocole yakoreshejwe mu kwemeza ubucuruzi bwa cryptocurrency kugira ngo bishyirwe kuri Ethereum blockchain, igitabo rusange cyandika cryptocurrency transactions Abashinjacyaha bavuze ko babikoze kode ya software yitwa MEV-boost ikoreshwa n’urusobe rwa Ethereum

Abashinzacyaha bavuze ko nyuma yo gukora ubwo bujura, abavandimwe banze icyifuzo cyo gusubiza amafaranga ahubwo bahitamo gufata ingamba zo gukomeza guhisha ayo mafaranga yibwe.

 

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments