Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Abanyeshuri batwitse urusengero rwa Pasiteri Mboro

Mu gihugu cya Africa y’Epfo haravugwa inkuru y’urusengero rwitwa Incledible Happenings Church rwatwitswe n’abanyeshuri bo mu ishuri ry’inshuke nyuma yuko abandi bana bigana babangamiwe n’abanyiri torero.

Ku wa mbere w’iki cyumweru nibwo nyiri uru rusengero, Pasiteri Paseka Motsoeneng uzwi nka Mboro, yagiye mu ishuri ry’inshuke yitwaje umuhoro ubundi asohokana abuzukuru be kungufu ndetse atera ubwoba abandi bari muri iryo shuri.

Siwe gusa wagiyemo kuko yari ari kumwe n’abandi bayoboke, bagenda batera ubwoba abarezi ndetse n’abanyeshuri biga muri iryo shuri.

Amakuru avuga ko uyu mupasiteri ibi yabikoze bitewe n’uko mu muryango we harimo amakimbirane ashingiye ku kwibaza umuntu uzasigarana abo bana bitewe nuko nyina yitabye imana. Buri umwe yashakaga kubasigarana.

Nyuma yuko ibi bibaye, abana b’abanyeshuri bagize uburakari bukomeye bajya gutwika urusengero rw’uyu mugabo Mboro, rwari rwubakishije amahema.

Byinshi muri ibi byagaragariye mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga yerekana pasiteri Mboro asohoka muri iryo shuri ari gusohokanamo abazukuru be kungufu ndetse afite umuhoro, hari n’abandi bagabo bari bafashe abarezi basa nk’abari kubatera ubwoba.

Nyuma mu mashusho ajya kurangira, hagaragaramo urusengero rwa Pasiteri Mboro ruri gucumba umwotsi mwinshi ndetse abana bato bambaye impuzankano z’ishuri bari kurusohokamo biruka, ari naho ahera bacyeka ko rwatwitswe n’abo banyeshuri.

Kuri ubu polisi yo muri kiriya gihugu ivuga ko abantu batatu harimo na Pasiteri Mboro aribo bamaze gutabwa muri yombi nyuma yo gukora bimwe mu bikorwa by’iterabwoba mu ishuri ry’inshuke.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments