Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Abantu 6 bapfiriye mu mpanuka ikomeye yakozwe na bus itwara abagenzi

Kuri uyu wa mbere tariki ya 19 Kanama 2024,  ahitwa Kyazanga  mu karere ka Lwengo mu gihugu cya Uganda habereye impanuka iteye ubwoba yahitanye abagera kuri 6.

Ku gicamunsi cyo ku wa mbere nibwo yabaye, aho imodoka y’ikamyo yari itwaye ifu y’ibigori ariyo yagonganye n’imodoka ya bus yari itwaye abagenzi.

Amakuru avuga ko imodoka ya Bus yavaga muri Kisoro yerekeza mu mujyi wa Kampala naho iyo kamyo yavaga i Masaka yerekeza Mbarara.

Iyi mpanuka ikimara kuba, abantu batandatu bahise bahasiga ubuzima rugikubita, ndetse n’abandi bantu benshi barakomereka, harimo n’abakomeretse bikomeye.

Abaturage bari ahabereye iyi mpanuka bavuze ko babajwe cyane nuko abajuru bahise bahuka mu bantu bari muri izo modoka zakoze impanuka bakabasaka bakabambura utwabo.

Naho Police yo muri iki gihugu yatangaje ko impanuka yatewe n’umushoferi wari utwaye ikamyo washatse kunyura kuyindi modoka yari imuri imbere kandi nyamara bari bamaze kugera mu ikorosi.

Ubwo yanyuraga kuri iyo modoka yagonganye na bus yaturukaga Ruguru, gusa bus nayo yari iri ku muvuduko ntibyashobokera umushoferi guhunga.

Gusa nanone abaturage barokotse muri iyi modoka ya bus, bavuga ko umushoferi watwaraga bus nawe ashobora kuba yari yasomye ku bisindisha ndetse ngo bahereye kare bamusaba ko yagabanya umuvuduko ariko akanga.

Umuvugizi wa Polisi y’i Masaka, Twaha Kasirye, yemeza ko impanuka nyinshi zikomeje kubera mu muhanda wa Masaka zigahitana abantu biturutse ahanini ku makosa akorwa n’abashoferi.

Uyu muyobozi yakomeje asaba abashoferi kwirinda kurenza umuvuduko uteganyijwe, ndetse no gutwara banyoye ibisindisha n’ibindi biyobyabwenge. Biteganyijwe ko abica amategeko nkana bazajya babiryozwa.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments