Ku mugoroba wo ku cyumweru, mu mujyi wa Marnes-la-Coquette, mu Bufaransa, abantu bataramenyekana batatse umuryango wari uri mu birori by’isabukuru y’umwe mu banyamuryango,bica abantu bane barimo na Papa n’umwana we.
Uyu mu Papa bishe yari umusaza w’imyaka 55 ndetse n’umuhungu we w’imyaka 30, naho uwo bari baziye mu isabukuru afite imyaka 27, abandi babiri bishwe ntabwo babashije kumenyekana.
Polisi yatangaje ko abandi bantu babiri bakomeretse bikomeye bajyanywe mu bitaro aho barimo kwitabwaho. Umuyobozi w’akarere yatangaje ko iki gikorwa cy’ubwicanyi giteye agahinda, ndetse yihanganishije imiryango yabuze ababo.
Ubugenzacyaha buracyakora iperereza kugira ngo hamenyekane icyaba kihishe inyuma y’ubu bwicanyi, ndetse no gushakisha abakekwaho gukora iki gikorwa cy’ubwicanyi. Polisi irimo gukusanya amakuru ndetse n’ibimenyetso birimo amashusho yafashwe na za kamera zicunga umutekano kugira ngo bafate abagize uruhare muri ubu bwicanyi.