Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Abagabo bafata ku ngufu bagiye kujya babakona

Mu gihugu cya Madagascar hamaze kwemezwa itegeko ryo kujya bakona (Baca imyanya y’ibanga) y’abagabo bahamwe n’icyaha cyo gufata ku ngufu abana batujuje imyaka y’ubukure.

Mu kwezi kwa Gashyantare uyu mwaka nibwo Sena ya Madagascar yateranye itora iri tegeko ryo gukona abantu bahamwe n’icyi cyaha cyo gufata kungufu, bitewe nuko ari icyaha kimaze kuba nka virusi mu gihugu.

Iri tegeko ryaratowe rishyikirizwa Perezida wa Madagascar  Andry Rajoelina ngo arisinyiho ryemezwe mu gihugu. Ku wa kabiri w’icyumweru gishize nibwo Perezida Andry Rajoelina yasinye kuri iri tegeko.

Mu mpera z’icyumweru gishize kandi nibwo abaturage ndetse n’abandi bantu bose bamenye ko iri tegeko ryatowe kandi ryemejwe ko abantu bazajya bahamwa n’icyaha cyo gufata ku ngufu bazajya bakonwa.

Abaturage benshi mu gihugu babyishimiye cyane ndetse n’abandi batuye mu bihugu bitandukanye, bavuga ko iki gihano kigiye gufasha kurimbura burundu icyaha cyo gufata ku ngufu.

Gusa nubwo benshi babyishimiye ariko imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yatangiye guhaguruka irwanya iki kigahano, ivuga ko iki atari igihano gikwiriye guhabwa ikiremwamuntu kabone icyo yaba yakoze cyose, kuko  ari iyicwa rubozo ryaba rimukorewe.

N’ubwo bikomeje guteza Impaka, Guverinoma y’iki gihugu yagiye gushyiraho iki gihano nyuma yo kubona ko ibirego by’abana bafatwa ku ngufu bikomeje kwiyongera ku rwego rwo hejuru, aho mu kwezi kwa Mutarama uyu mwaka, hakiriwe ibirego 133 kandi biba biteganywa ko hari n’ababihishe ntibabivuge, naho mu mwaka ushize bari bakiriye ibirego 600 byo gufata kungufu.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments