Mu karere ka Ruhango haravugwa inkuru y’abagabo babiri bavukana bateye urugo rwa Mudugudu bagasiga amaziranoki ku nzugi no ku madirishya. bi bikaba byabereye mu Mudugudu wa Rusebeya,Akagari ka Buyogombe, Umurenge wa Ruhango , mu Karere ka Ruhango.
Ubwo Umukuru w’umudugudu, Musabyeyezu Marie–Josée yamaraga kubona ko amadirishya n’inzugi by’inzu ye byasizwe amaziranoki yahise ajya kurega kuri RIB ya Ruhango, arega Nzabandora Vianney na Ntihabose Emmanuel avuga ko aribo bashobora kuba barabikoze kuko aherutse kubatanga avuga ko ari abajuru ubundi bakamuhigira bamubwira ko bazamugirira nabi.
Uyu mukuru w’umudugudu avuga ko ibi babikoze ku munsi wo ku wa kabiri taliki ya 23 Nyakanga. Ndetse akomeza avuga ko icyo bifuza ari uko bahanwa bakaryozwa ibyo bakora kuko bazengere abaturage.
Ati “ Icyo nifuza cya mbere ni uko inzego zibishinzwe zakurikirana ikibazo. Ikibazo gihari ni uko bazengereje abantu , twabivuga bakatwita abarwayi bo mu mutwe.”
Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango, Kayitare Wellars,nawe anenga aba basize amazirantoki ku nzu ya Mudugudu.
Ati “ Mu by’ukuri igihari kimwe ni uko tutaramenya ababikoze ariko hari abakekwa, iperereza rirakomeza , nyuma nibwo tuzamenya niba hari abahamwa n’icyaha bakurikiranywe .
Aba bagabo nibaramuka bahamwe n’iki cyaha gifatwa nko gushyira ibikangisho kuri Mugudugu, bazahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya ibihumbi 300 Frw ariko atarenze ibihumbi 500 Frw.