Abantu babiri bapfuye abandi batatu bakomereka bikomeye mu mpanuka ikomeye yabaye ku muhanda wa Southern Bypass muri Nairobi. Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, ubwo imodoka nyinshi zagonganaga.
Polisi yatangaje ko iyi mpanuka yatewe n’ihurirana ry’ibinyabiziga ku buryo butunguranye. Abatangabuhamya bavuze ko umushoferi w’imodoka nini {ikamyo) yananiwe kugenzura imodoka ye bituma igonga izindi modoka. Umushoferi w’imwe mu modoka zagonzwe yatakaje ubuzima ndetse n’umugenzi bari kumwe na we ahasiga ubuzima.
Abakomeretse bakuwe mu modoka zabo n’inzego z’ubutabazi ndetse bahita bajyanwa kwa muganga. Polisi ivuga ko iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekane neza icyateye iyi mpanuka.
Ni mu gihe impanuka ku mihanda ya Nairobi zikomeje kwiyongera, aho benshi basaba inzego zishinzwe umutekano wo mu muhanda gukaza ingamba zo kugabanya impanuka.