Minisiteri y’Ubuhinzi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangiye kwegera ibihugu by’Umuryango w’Ubumwe bw’i Burayi bisanzwe byohereza amagi muri Amerika, ibisaba kongera umusaruro w’amagi byohereza muri iki gihugu.
Ibi bije biturutse ku izamuka rikabije ry’ibiciro by’amagi muri Amerika, aho igiciro cy’ikarito y’amagi 12 cyazamutse kikagera ku madolari umunani (8 $), ni ukuvuga izamuka rya 200% ugereranyije n’umwaka wabanje.
Uyu mwanzuro wafashwe nyuma y’uko indwara y’ibicurane by’inkoko yiyongereye mu matungo arimo inkoko muri Amerika, bikagira ingaruka ku musaruro w’amagi.
Iyi ndwara yatumye inkoko zitera amagi zigabanuka, bituma isoko ry’amagi ritakaza umusaruro usanzwe.
Mu Gashyantare 2025, abahagarariye Minisiteri y’Ubuhinzi ya Amerika bandikiye ibihugu bya Denmark, Suède, na Finland bisanzwe bizwiho kugira umusaruro mwinshi w’amagi, kugira ngo byongere ingano y’amagi byohereza muri Amerika.
Ibi bihugu biri mu bikomeye mu gutanga amagi ku isoko mpuzamahanga, bikaba bifite ubushobozi bwo gufasha Amerika kugabanya ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro by’amagi.
Ibi bibaye mu gihe Amerika n’Umuryango w’Ubumwe bw’i Burayi bimaze iminsi bidacana uwaka mu bijyanye n’ubukungu, aho ibihugu byombi byagiye bifatira bimwe mu bicuruzwa imisoro ihanitse.
Hari impungenge ko iyi mikoranire ishobora kugorana bitewe n’aya makimbirane y’ubucuruzi.
Ibihugu byegerewe na Amerika ntibiratangaza niba bizemera kongera amagi byohereza ku isoko ry’Amerika, ariko bizasaba kureba uko byakwagura umusaruro wabyo mu buryo budahungabanya isoko ry’imbere mu bihugu byabo.
Gusa, uko ikibazo cy’amagi gikomeza gukaza umurego muri Amerika, byitezwe ko hashobora kubaho ibiganiro bihamye hagamijwe gukemura iki kibazo mu buryo burambye.