Nyuma y’imyaka 45 y’umubano mubi ushingiye ku mpamvu za dipolomasi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran bongeye kugerageza inzira y’ibiganiro, mu gihe kuri uyu wa Gatandatu habaye inama y’amateka yahuje impande zombi mu bwami bwa Oman.
Ni inama yabaye mu ibanga ariko isobanuye byinshi mu mateka ya politiki mpuzamahanga, aho Iran yari ihagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Abbas Araghchi, naho Amerika ihagarariwe n’intumwa yayo mu Burasirazuba bwo Hagati, Steve Witkoff.
Badr bin Hamad al-Busaidi, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Oman, ni we wabaye umuhuza, nk’uko byemejwe na televiziyo ya leta ya Iran.
Ibiganiro byabaye mu buryo buziguye, aho buri ruhande rwari mu cyumba cyarwo, rinyuza ibitekerezo kuri Oman nk’umuhuza.
Ibi byemejwe na Esmail Baghaei, umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Iran, wavuze ko nubwo impande zombi zatangiye kuganira, ubushishozi n’ubwirinzi biracyari byinshi ku ruhande rwa Tehran.
Ibi biganiro bije nyuma y’igihe kirekire impande zombi zishyamiranye, harimo amagambo akakaye Perezida Donald Trump yatangaje igihe cyose yari akiri ku butegetsi, aho yigeze kuvuga ko Iran “izahura n’ingaruka zikomeye” nibaramuka banze guhagarika gahunda yayo yo gucura intwaro za kirimbuzi.
Mu 2018, ubwo Amerika yivana mu masezerano yari agamije guhagarika iyo gahunda y’icurwa ry’intwaro, umubano warushijeho kuzamba.
Ariko kuri iyi nshuro, impande zombi zagaragaje ubushake bushya bwo kuganira, nubwo bitari mu buryo bw’imbona nkubone.
Araghchi, uhagarariye Iran, yavuze ko intego yabo ari “ukugera ku bwumvikane bushingiye ku mucyo n’ubwubahane”, yongeraho ko Iran itazigera yemera gucibwa intege mu guhagararira inyungu zayo.
Iran ishimangira ko yemeye kuganira kugira ngo hakurwaho ibihano by’ubukungu yayifatiwe.
Hari impungenge ku ruhande rwa Iran, cyane cyane bijyanye n’ukuntu Perezida Trump yigeze kuyikangisha intambara, ndetse hakaba hakiri ugushidikanya ku cyizere cyo kumvikana, nk’uko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters.
Nubwo bimeze bityo, kuba ibiganiro byabaye bitanga icyizere cy’uko ubushake bwo kugera ku bwumvikane bishobora gusimbura amagambo y’ubushotoranyi.
Ibiganiro biteganyijwe gukomereza muri Oman, aho impande zombi zizakomeza guhura mu buryo buziguye, binyuze ku buhuza bwa Oman.
Ibi biganiro bigaragaza intsinzi y’ubushishozi bwa Iran ndetse n’uburyo Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasuzuguritse ku rwego rwa dipolomasi.
Ku ikubitiro, Perezida Donald Trump yari yaratangaje ko Iran igomba kwemera ibiganiro by’imbona nkubone, avuga ko bitabaye ibyo izahura n’ibitero bya gisirikare. Ariko ibintu byarushijeho guhinduka ubwo Amerika yemeye ibyo Iran yifuzaga – ibiganiro binyuze ku buhuza.
Gukorana ibiganiro mu buryo buziguye binyuze kuri Oman ni igikorwa kigaragaza ko Amerika yacitse intege ku mbaraga isanzwe ifite ku rwego mpuzamahanga, kandi ikemera kugendera ku mategeko ya Tehran.
Nta na rimwe Amerika yigeze yemerera ibindi bihugu kuyishyiriraho amabwiriza y’ibiganiro, ariko kuri iyi nshuro byabaye uko, ku nyungu zayo zo gushaka Iran ku meza y’ibiganiro.
Byongeye, kuba Iran yarabashije kugumya icyizere cyayo, ikagaragaza ko nta bwoba ifite bwo guhagarika gahunda yayo y’ubushakashatsi kuri kirimbuzi, kandi Amerika ikaza kuganira idashyizeho igitutu gishingiye ku makosa ya Iran, ni ikindi kimenyetso cy’uko ububasha bwayo muri aka karere buri kugabanuka.
Iran yagaragaje ko ifite ijambo rikomeye ku rwego mpuzamahanga, kandi ko dipolomasi y’akarere Amerika yonyine itariyo igena umurongo wa Politiki.
Ibi biganiro biri kuba ari Iran igena umurongo w’uko bizagenda, ari na byo bigaragaza ko Amerika yahisemo kworohereza Iran aho gukomeza kwihagararaho, ku nyungu zo gukomeza kugira uruhare mu bibera mu Burengerazuba bwo hagati.