Thursday, December 26, 2024
Thursday, December 26, 2024
spot_img
HomePolitikeAmerika itewe ubwoba bwinshi cyane n’ibihugu by’Afrika biri gukururwa n’u Burusiya buri...

Amerika itewe ubwoba bwinshi cyane n’ibihugu by’Afrika biri gukururwa n’u Burusiya buri kubyubakamo ibikorwaremezo bitandukanye.

Ku nshuro ya mbere Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zatangaje ko zitewe ubwoba n’ibihugu by’Afrika birimo kugwa mu maboko y’ubutegetsi bw’u Burusiya. 

Ibi byatangajwe na General Michael Langley wo mu ngabo za Leta Zunze ubumwe za Amerika, akaba yabitangaje ejo ku wa Gatanu, tariki ya 08 Werurwe 2024. General Michael Langley asanzwe ariwe muyobozi w’Amerika ushinzwe umugabane w’Afrika. 

Ubwo yabwiraga umutwe w’inteko y’Abasenateri bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika Langley yagize ati: “U Burusiya burimo gutera intambwe muri Afrika mu rwego rwo kwigarurira ibihugu byagizweho ingaruka na NATO nka Libiya kugera no mu bindi bihugu byo muri Afrika yo hagati.” 

Yakomeje kubwira Inteko y’Abasenateri ko igihugu cy’u Burusiya n’u Bushinwa, bifite gahunda ndende kuri Afrika, ariko avuga ko ‘u Burusiya bwo bugenda ku muvuduko wo hejuru kurenza u Bushinwa, mu kwigarurira imitima y’Abanyafrika. 

Ati: “Ibihugu bitari bike byo muri Afrika, bimaze kugwa mu maboko y’u Burusiya, kimwe n’u Bushinwa. U Burusiya bwubatse imihanda muri Afrika mu bihugu bitandukanye.” 

Yunzemo ati: “U Burusiya buri mu bituma imvururu ziba muri Afrika harimo n’uko hari ibihugu byagiye bibamo ‘coup d’etat,’ nko muri Mali, Niger n’ahandi.” 

Uyu musirikare wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika uri ku rwego rwa General, yanavuze ko igihugu cy’u Burusiya kimaze kuzuza intasi nyinshi mu bihugu by’Afrika, ahanini ngo mu bihugu byagiye biberamo ihirikwa ry’ubutegetsi. 

Yagize ati: “U Burusiya bukururwa n’amabuye y’agaciro aboneka mu bihugu by’Afrika. Ntekereza ko u Burusiya buri ku muvuduko wo hejuru mu kwigarurira imitima y’Abanyafrika.” 

Gusa, General Langley yavuze ko ibihugu by’Afrika yo hagati n’Amajyepfo bitizera u Bushinwa n’u Burusiya, ariko bakaba bakeneye gushora imari zabo muri ibyo Bihugu. 

Ati: “Ibihugu biri mu gihirahiro, bigomba gushyira mu bikorwa ibyo bakeneye mu iterambere kugira ngo birinde ingaruka z’ubusugire bwabyo.” 

Yasoje ijambo rye agira ati: “Amerika itanga ubundi buryo bw’ubumwe bushingiye ku iterambere ry’ibihugu, kandi ntibifate umutungo kamere w’abafatanya bikorwa. Aho gusaba ko haba ubukungu ndetse na politike, turasaba kubazwa ibyingenzi : ‘Kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwa muntu no kugendera ku mategeko’.” 

Ntiyahwemye no kuvuga ko mu gihe Amerika itabaye maso bizayigiraho ingaruka mbi. 

Ati: “Ubutunzi bw’isi bushingiye ku mabuye y’agaciro, nka Chromium, Cobalt na Tantalum, aya ni ingenzi mu nganda zitandukanye. Niba Amerika tutabaye maso ngo turinde u Burusiya ibihugu by’Afrika bitunze amabuye y’agaciro bizatugiraho ingaruka mbi.” 

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights