Umudepite wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, André Carson, yamuritse umwanzuro wamagana ubugizi bwa nabi bukomeje gukorerwa Abatutsi b’Abanyekongo n’Abanyamulenge bo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) babita Abanyarwanda.
Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:
- Injira muri WhatsApp Group yacu
- Dukurikire kuri WhatsApp Channel
- Dukurikire kuri Facebook Page
- Dukurikire kuri Twitter
Ni umwanzuro washyizwe hanze kuri uyu wa Kane, itariki 1 Gashyantare 2024. Abakomeje kwibasirwa no kwicwa nk’uko bivugwa muri uyu mwanzuro “ni abavuga Ikinyarwanda, cyangwa abafite ururimi kavukire rw’Ikinyarwanda.”
Imitwe y’inyeshyamba itandukanye ndetse n’inzego z’umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zikunze gutoteza bariya baturage ndetse zikomeje gukora ubwicanyi, gushimuta, gufata ku ngufu n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kwinjiza abana mu gisirikare, n’ibindi bitero byibasira abaturage.
Depite Carson yagize ati: “Abantu bahunga urugomo bava muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo ni bamwe mu mpunzi nyinshi zibarizwa muri Indiana.”
Akomeza agira ati: “Amerika ifite inyungu muri kariya karere, ariko kandi dufite inshingano zo guhagurukira guhangana n’ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu igihe cyose n’aho bibaye. Nkomeje guhangayikishwa nuko ibintu muri DRC bititaweho n’amahanga uko bikwiye kubera ibikorwa nk’ibi by’urugomo. Ndahamagarira abo dukorana bose kwifatanya nanjye muri uyu mwanzuro kandi abakoze ibyaha bakabibazwa.”
“Amajwi y’abaturage bo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo akunze gucaho atumvikanye muri Amerika ndetse no ku rwego mpuzamahanga, ”ibi bikaba byavuzwe na Amber Maze, umwe mu bashinze akaba n’umuyobozi mukuru w’ikigo cya Crane Centre gishinzwe gukumira ubwicanyi ndengakamere.
“Icyakora, ihohoterwa ryibasiye ubwoko bwa ba nyamucye, cyane cyane abavuga Ikinyarwanda, Abatutsi, na Banyamulenge, ryariyongereye kuva umutwe wa M23 wongera kubaho. Abanyapolitike bifashishije imyumvire yo kwanga abavuga Ikinyarwanda ngo bashimangire gahunda zabo za politiki, ibintu birushaho gukomeza ikibazo. Ni ngombwa gukemura ibibazo byatewe n’aya makimbirane. Binyuze muri uyu mwanzuro, Amerika ifite amahirwe yo kwibutsa abayobozi ba congo inshingano zabo zo kurinda abaturage bose batitaye ku bwoko. Turashimira Depite Carson ku buyobozi bwe kuri iki kibazo.”
Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu n’imiryango ikora ubuvugizi yakoze inyandiko zitandukanye zerekeye ibikorwa by’ihohoterwa ryakozwe n’abagize ingabo za DRC n’imitwe yitwara gisirikare bibasira ubwoko bwa ba nyamucye ngo bishobora kuba byujuje kimwe cyangwa byinshi mu biranga jenoside hakurikijwe ingingo ya II y’amasezerano y’Umuryango w’Abibumbye yo gukumira no guhana Ibyaha bya Jenoside.
Muri uyu mwanzuro abayobozi ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo basabwe gukurikirana no kugeza mu butabera abagize uruhare mu bwicanyi butandukanye bukorerwa abaturage binyuze mu gukora iperereza ryimbitse kandi riciye mu mucyo kandi ntibirangirire aho gusa, abakekwa bakagezwa imbere y’ubutabera kandi hagafatwa ingamba zo gukumira ubundi bugizi bwa nabi.
Guverinoma ya Tshisekedi kandi yasabwe gukomeza gukorana n’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba bagakomeza inzira ya Nairobi yageza ku biganiro by’amahoro no kwambura imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bw’igihugu.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika kandi yahamagariwe gushyiraho intumwa idasanzwe ishinzwe Ibiyaga Bigari.
Bivugwa ko iyi ntumwa izashyirwaho na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika izagira akamaro mu kurushaho gukurikirana ibibazo by’umutekano mu karere .
Iyi ntumwa izanagira akamaro ko gukoresha ububasha bwose afite mu kurinda ba nyamucye bahunga ubwicanyi bushingiye ku bwoko nk’Abanyekongo b’Abatutsi n’Abanyamulenge n’abavuga Ikinyarwanda no gufatira ibihano abantu bazwi bagira uruhare muri ibyo bikorwa.