Amazon Cash,uburyo bushya bwa Amazon bwo kwishyura hadakoreshejwe ikarita.

Amazon.com ni urubuga benshi mu duce dutandukanye ku isi bakoresha bahaha  kuri murandasi , kurubu  yashyize kumugaragaro  uburyo bushyashya bwo kwishyura amafaranga(AMAZON CASH) hadakoreshejwe amakarita ajyendanwa.uburyo buje bwunganira ubwari busanzwe bwo kwishyura umuntu akoresheje amakarita(credit and debit cards).


Ubu buryo buzajya bufasha abakiriya ba Amazon gushyira amafaranga kuri konti yabugenewe ya Amazon bakoresheje code bazajya bahabwa (Barcode) ya buri mukiriya.

Uko umukiriya ahashye azajya ahabwa code zijyanye nigicuruzwa yaguze nyuma yuko yerekanye iyo code amafaranga ajye ahita avanwa  kuri konti ye ya  Amazon hagendewe kumafaranga yakoreshejwe bitewe n’agaciro kicyaguzwe.

Amazon ivuga ko Ubu buryo bwemera hagati y’ama dollari 15 kugeza kuma dollari 500($15-$500) kuri transaction imwe.

Iyi serivise ntabwo izaba itandukanye na serivise isanzwe ya ‘PayPal My Cash’, aho yo yakoreshwaga uvanye amafaranga mumufuka.

Amazon Cash izaba yoroshye cyane kubadafite konti muma banki cyangwa ayandi ma karita akoreshwa mukubikuza.

Iyi service ishobora gukoreshwa na buri wese ushaka gushyira amafaranga kuri konti ye ya Amazon.com  ntakibazo kibayeho,Ibyiza bya Amazon Cash harimo ko nta  mafaranga ucibwa mukuyikoresha ndetse niyi karita ya Gift card ikaba itangirwa ubuntu.
Amazon Cash irizewe kuko wayikoresha inshuro ushaka zose kumunsi no mukindi gihe.
Nyiriyi karita iyo ayikoresheje abona ubutumwa bumubwira igikorwa akoze haba kuri telefone cyangwa kuri e-mail yiwe bwite ubundi akemeza niba amafaranga yavanwa ku ikarita.

Ku ikubitiro ubu buryo bwahawe inyito ya Amazon Cash buzajya buboneka mumakompanyi n’abikorera ndetse n’abantu basanzwe bo muri Leta zunze ubumwe z’ Amerika harimo nk’ama farumasi,amasoko  n’izindi bizinesi zitandukanye,ahandi hakazagera iyi sisiteme nyuma.

Ibitekerezo

Ibitekerezo

Izindi Nkuru wasoma