Thursday, May 22, 2025
Thursday, May 22, 2025
spot_img
HomeImyidagaduroAmashusho y’ubusambanyi bwa The Ben yakoreye i Kampala akomeje gutitiza imbuga nkoranyambaga

Amashusho y’ubusambanyi bwa The Ben yakoreye i Kampala akomeje gutitiza imbuga nkoranyambaga

Nyuma y’igitaramo gikomeye yakoreye muri Kampala, umuhanzi w’Umunyarwanda The Ben yongeye kuba ku isonga y’ibivugwa ku mbuga nkoranyambaga kubera amashusho yagaragaye ari kumwe n’umukobwa mu kabyiniro. Icyakora, abamwegereye baravuga ko ari ibihuha bigamije kumusiga icyasha. 

NB: Niba ukeneye website y'urusengero, Company, Ikinyamakuru, iyo gukoreraho ubucuruzi (E-Commerce), Organization (NGO)
twandikire kuri Whatsapp unyuze kuri iyi numero tugufashe: +254 754 537854.
Note: Company, Blog, Church website n'ink'ubuntu.

Amashusho yafashwe ku wa 17 Gicurasi 2025, nyuma y’igitaramo cya The Ben muri Serena Hotel i Kampala, yakwirakwiriye ku mbuga nka TikTok na Instagram. Yayagaragazaga ari mu kabari kazwi ka Mezo Noir ari kumwe n’umukobwa babyinana begeranye, banagaragara baganira baabyegereje umutima cyane. 

Ibi byahise bituma bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga batangira kubyitirira ibindi bivugwa ko byabaye nyuma y’ako kanya, bavuga ko The Ben yaba yararenze ku ndahiro y’urugo rwe. Hari n’abahisemo kumushinja kubangamira indangagaciro z’imibanire y’abashakanye, cyane ko we n’umugore we aherutse kwibaruka imfura yabo. 

Muyoboke Alex, umujyanama wa The Ben, wari kumwe na we i Kampala, yahakanye yivuye inyuma ibyo bivugwa, avuga ko aya mashusho yasobanuwe nabi n’ababifitiye umugambi mubi. 

Yagize ati: “Byabaye nyuma y’igitaramo, uwo mukobwa yegereye The Ben amusaba ifoto. Nta kindi cyabaye. N’ubwo baganiriye, urusaku rw’akabari ni rwo rwatumye begerana. Ibyakurikiyeho ni ibitekerezo bishingiye ku gushaka kumusiga icyasha.” 

Muyoboke kandi yagaragaje ko hari uburyo abantu bamwe bagerageza guhindura amashusho kugira ngo babone uburyo bwo gutanga ibisobanuro bihabanye n’ukuri, bifite intego yo gutesha agaciro izina rya The Ben. 

Icyatumye ibintu birushaho kuzamo urujijo ni ikiganiro cyakunzwe kuri TikTok cy’umusore uzwi nka Godfather, wemeje ko The Ben yaba yaragiranye imibonano n’abakobwa bo muri Uganda yitwaje ko bahujwe na Kelly Musonera. Nta bimenyetso bifatika yigeze atanga bishyigikira ibyo yavugaga. 

Amakuru yizewe avuga ko The Ben yagerageje kuvugana n’abakomeje gukwirakwiza aya mashusho, abasaba kuyakuraho no kureka kumuharabika, cyane cyane muri iki gihe ari mu buzima bushya bwo kuba umubyeyi. 

Nubwo atigeze atanga itangazo ku mbuga ze bwite, ukutumvikana kwe mu ruhame bishimangira ko yifuje ko ikibazo gicyemuka mu buryo butuje, ataretse abamwegereye kuvuga ku byamubayeho mu izina rye. 

Abakurikirana umuziki nyarwanda baracyari mu rujijo, bamwe bagaya uburyo iyi nkuru yasakajwe igaragaramo guhubuka, abandi bakavuga ko abahanzi bagomba kwitwararika. 

The Ben, umaze igihe kinini atanga umusanzu mu guteza imbere umuziki nyarwanda, ntiyahwemye gushimwa kubera imyitwarire ye ituje.  

Ibi bivugwa bishobora kumugiraho ingaruka ku giti cye no ku isura ye nk’umuhanzi, ariko amajwi y’abamushyigikiye aragaragaza ko benshi bacyemera ko ari ibihuha bigamije kumusebya. 

Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe