Amashusho ya Diamond n’abagore yagiye ahagaragara yongeye kwatsa umuriro, abatari bake bamukuraho amaboko (Videos)

Umuhanzi Diamond wabaye icyamamare muri kano karere k’Iburasirazuba bw’Afurika, kuri ubu akaba amaze kukarenga akagera no ku ruhando rw’Afurika yose, yewe n’indi migabane ikaba imaze kumumenya, nubwo muri muzika asa n’umaze gukataza ariko hari ingeso isa n’ikimuboshye idahwema gutuma agaruka mu mitwe y’abatari bake bamubonaga nk’umuntu ufite ejo heza ariko mu gihe haba nta gikozwe ngo yisubireho, akaba ashobora kuzisanga ibyo yabonaga nk’amajyambere kuri we byaramusize ahagaze wenyine ntawe ukimwizera cyane ko ibintu ari abantu.

Diamond utarahwemye kugarukwaho ku ngeso y’ubushurashutsi no kuba adashobotse mu bagore kimwe mu byatumye anatandukana n’umugore we Zari bari bamaaranye imyaka ine banabyaranye abana babiri, nyuma yo gutadukana na Zari bamwe bakimbwira ko agiye kwikubita agashyi akamesa kamwe, dore ko yanatangaje ko azashaka umugore bagasezerana bidatinze, kuri ubu yongeye kugaragaza ko uwamuhora iyi ngeso  yaba asa no kwiruhiriza ubusa.

Ibi birashimangirwa n’uko ku munsi w’ejo ku  cyumweru ku mbuga nkoranyambaga hongeye kujya hanze amashusho ye na Hamisa Mobetto umugore n’ubundi babyaranye umwana w’umuhungu ariko babanje kugorana kubw’indezo y’umwana bakaba baragiye no mu nkiko. Ibi bikaba byabaye nyuma y’aho Hamisa aherutse gusakaza amafoto ye na Diamond bari kumwe ibintu bitagarutsweho cyane nk’abantu wenda bashobora kuba bafitanye igihango cy’umwana babyaranye

Hamisa Mobetto na Diamond Platnumz.

Ariko noneho mu mashush0 yagiye hanze uko bigaragara Hamisa na Diamond bakaba bagaragaye bari mu cyumba kimwe bagwatiranye yewe bahuje urugwiro bigaragara ko bari mu buriri bumwe, igikorwa cyatumye hongera kuvugwa byinshi ku myitwarire y’uyu mugabo ndetse n’ejo hazaza he niba koko ari umugabo utegura gushinga urugo rugahama.

Nyuma y’abandi batandukanye bagiye bagaragaza ko Diamond adashobotse, uwitwa Tunda Sebastian wanavuzweho na we gukundana na Diamond we ntiyarebye Diamond ahubwo yibasiye Mobetto nyuma yo kubona aya mashusho.

Tunda abicishije kuri Snapchat ye yibasiye Mobetto n’ubundi basanzwe badacana uwaka aho yavuze ko atiyumvisha ukuntu ashobora kuba yakongera kwigaragurana n’umugabo bizwi na benshi ko atamushaka kugeza n’aho bagombye gukizwa n’inkiko. Dore ubutumwe bwa Tunda:

Ubutumwa bwa Tunda kuri Hamisa Mobetto

Ibitekerezo

Ibitekerezo

Izindi Nkuru wasoma

ITYAZO Radio(Musics & Stories)