Monday, April 7, 2025
Monday, April 7, 2025
spot_img
HomePolitikeAmashirakinyoma: Tujyane i Goma urebe uko AFC/M23 imaze guhindura ubuzima bw’abaturage.

Amashirakinyoma: Tujyane i Goma urebe uko AFC/M23 imaze guhindura ubuzima bw’abaturage.

Mu gihe kinini, ibice by’amajyaruguru ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) byamamaye mu makuru atari meza: gushimutwa kw’abaturage, ubwicanyi, ubusahuzi n’icuruzwa ry’abantu ryakorwaga ku mugaragaro n’abitwaga ingabo za Leta, FARDC, bafatanyije n’imitwe yitwaje intwaro nka FDLR.  

Ariko kuva AFC/M23 yigaruriye uduce twa Masisi, Rutshuru na Nyiragongo, ndetse na Goma, hari impinduka nyinshi zigaragarira buri wese haba mu mutekano, ubukungu n’imibanire y’abaturage. 

Ibyari inzozi ubu byabaye impamo: abaturage bararyama bagasinzira, baragenda nijoro batikanga urupfu, n’amasoko yongeye kurema abantu barahahirana bizeye umutekano.  

Umutekano ni mwiza ku buryo umuturage ava i Rutshuru cyangwa Masisi akajya i Goma nta bwoba bwo gushimutwa cyangwa kwamburwa afite. 

Umunyamakuru wa Ityazo.com ubwo yakoraga iki cyegeranyo, yasuye ibice bitandukanye birimo Goma, Murukoro, Karengera, Rugari na Pariki ya Virunga, ahigeze kuba indiri y’urugomo rwari rwarimitswe na FARDC ku bufatanye n’abashimusi.  

Aho hose, abaturage bahigwaga bukware. Bari barataye icyizere, bagafatwa bugwate maze imiryango yabo igasabwa miliyoni z’amafaranga mu rwego rwo kubabohoza.  

Amafaranga yishyuzwaga yajyaga kuva ku bihumbi $10,000 kugera ku $100,000—ubugizi bwa nabi bwabaye ubucuruzi buvuna abaturage. 

Ibyo byiyongeragaho ibikorwa bya FDLR byiganjemo ubwicanyi ndengakamere, gufata ku ngufu, gusarura imyaka y’abaturage mu bice nka Kazaroho, Tongo, Binza, Busanza, Kirama, Bambo, Maryo, Kagando n’ahandi. Umuturage yahingaga atazi niba azasarura, kubera iterabwoba ryari ryamaze gukwira hose. 

Kuva M23 yigaruriye ibi bice, abaturage batangaza ko hari impinduka zifatika. Ibyo bikemezwa n’amakuru twabonye muri biriya bice avuga ko abashimusi bagabanutse, ubuhinzi bukomeje nta nkomyi, ndetse n’ubukene Leta yari yarateje abaturage ubu bwagabanyutseho 70%. 

Umwe mu baturage yavuze ati: “Ubu turahinga tugasarura, nta muntu ugishimutwa. Umutekano niwose. Ntabwo tugifite ubwoba bwo kwicwa cyangwa kwamburwa.” 

Nubwo RDC yiganjemo imitwe irenga 100 yitwaje intwaro, M23 irihariye. Igizwe n’Abakongomani, ariko wiganjemo abavuga Ikinyarwanda, bawurwaniramo nk’uburyo bwo guharanira uburenganzira bwabo n’abandi baturage bose ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bukunze kwirengagizwa n’ubutegetsi bw’i Kinshasa.  

Bamwe muri bo ntibahabwa ubwenegihugu, abandi bakitwa abanyamahanga mu gihugu cyabo. M23 ntiyibanda ku gushimuta cyangwa gusahura nk’indi mitwe. Ifite intego zirimo: Gucyura impunzi, Kwirukana imitwe y’abanyamahanga nka FDLR, Gushyiraho uburyo buhamye bw’iterambere n’umutekano ku baturage, Gushyira igitutu kuri Leta ya RDC ngo yubahirize amasezerano. 

Ntawashidikanya ko ibi M23 izabigeraho kuko na MONUSCO ubwayo yemeza ko M23 iteye nk’igisirikare cy’umwuga, ibintu bigora izindi ngabo kuyihangara. 

Goma, umujyi uzwi nka Wananzambe, uherutse kuva mu maboko ya FARDC na Wazalendo, ubu uyobowe na M23.  

Abaturage bongeye kwishimira amahoro nyuma y’imyaka myinshi barushye. Aho guterwa ubwoba no guhunga, basubiye mu buzima busanzwe: bakora imirimo, ubucuruzi, uburobyi n’ubucukuzi byongeye gusubukurwa. 

Anastasie, umubyeyi umaze imyaka ine i Goma yagize ati: “Sinari nzi ko M23 ari abantu beza bakorera Imana. Mu myaka namaze mu nkambi, ni bwo bwa mbere ndara nsinziriye.” 

Ibi byagaragariye n’abanyamakuru batembereye Goma: kuva ku mupaka wa La Corniche, kugera kuri Stade de l’Unité, Mont Goma na Camp Katindo—hose hari amahoro.  

Ahahoze ari ibirindiro bikomeye bya FARDC na Wazalendo, ubu ni abasirikare ba M23 bacunga umutekano, abaturage babasuhuza batikandagira. 

Ibikorwa bya Croix Rouge bigaragaza ko habaye imirwano ikomeye, ariko ubu haratekanye. Nubwo hari ibisigisigi by’intambara, nk’amasasu yasenye inkuta z’amazu, ubuzima bwongeye gusubira mu buryo. 

Goma, ituwe n’abaturage barenga miliyoni 2 ku buso bwa hegitari zisaga 7,500, yari yugarijwe n’akajagari. Muri iki gihe, amaduka yongeye gufungura, amasoko ararema, ishoramari rito riragaruka. 

M23 ivuga ko urugamba rukomereje mu bindi bice, kugeza i Kinshasa, kugira ngo ishyireho ubuyobozi bubereye abaturage, cyane ko ubwa Tshisekedi buvugwaho gukomeza kwima uburenganzira Abatutsi no kubagira impunzi mu bihugu bituranye na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. 

Mu gihe bamwe bakibona M23 nk’umutwe w’inyeshyamba, hari ababona ko ari bo bagaragaje ubushobozi n’ubwitange bwo guharanira inyungu rusange z’abaturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’akarere k’ibiyaga bigari. Abaturage benshi bavuga ko M23 ari “Leta ishoboye” kurusha iy’i Kinshasa. 

Aba baturage bagaragaza ko ibiri kuvugwa mu bitangazamakuru bikorera Kinshasa ari ibinyoma. Ukuri, nk’uko kugaragara ku maso no mu buhamya bw’abaturage, ni uko ubuzima bwongeye gusubira ku murongo. 

Ku mupaka, abantu baba ari benshi bamwe bava mu Rwanda abandi binjira
Abasirikare ba M23 ni bo bagenzura umupaka ku ruhande rwa RDC
Abantu benshi batunguwe n’uburyo ibintu byahise bisubira mu buryo i Goma nyuma y’iminsi itatu y’imirwano

Goma ituwe n’abaturage basaga miliyoni ebyiri, ikaba Umujyi uhana imbibi n’uwa Gisenyi mu Karere ka Rubavu
Ubucuruzi bw’ibyo kurya bukorerwa ku mihanda nk’uko byari bisanzwe na mbere

Imodoka zikoreshwa mu bwikorezi bw’ibintu runaka, zifashishwa no kugeza abakozi bamwe na bamwe ku kazi
Imodoka za Twegerane ‘Hiace’ zifashishwa mu bwikorezi bw’abantu n’ibintu. Umubare w’abazigendamo ushobora kurenga uwagenwe
Hotel ziri muri Quartier Himbi zasubukuye imirimo yazo nk’ibisanzwe

Ahitwa kuri Gouvernorat ni ho hari hatuye Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, Peter Cirimwami, uherutse kwicwa
Abakora ibikorwa by’ubucuruzi basubukuye akazi kabo nk’ibisanzwe nta nkomyi
Abamotari mu mihanda y’i Goma bagenda hose batikandagira ugereranyije n’uko byari bimeze mu minsi yashize
Abakora umwuga wo kuvunja amafaranga baba bari mu kazi nk’ibisanzwe bafasha ubikeneye
Urujya n’uruza ni rwose mu Mujyi wa Goma nyuma y’aho amahoro agarutse M23 imaze gufata umujyi wa Goma
Ku mupaka, abantu bamwe bava mu Rwanda abandi binjira
Abasirikare ba M23 ni bo bagenzura umupaka ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo
Abantu benshi batunguwe n’uburyo ibintu byahise bisubira mu buryo i Goma nyuma y’iminsi itatu y’imirwano

Goma ituwe n’abaturage basaga miliyoni ebyiri, ikaba Umujyi uhana imbibi n’uwa Gisenyi mu Karere ka Rubavu
Ubucuruzi bw’ibyo kurya bukorerwa ku mihanda nk’uko byari bisanzwe na mbere

Hafi ya Camp Katindo, hari imodoka z’Ingabo za FARDC zarashwe na M23 zitwaye ibikoresho

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights