Amarira yari yose kuri Manchester United ubwo yasezererwaga na Sevilla muri UEFA 2017/18. ( Amafoto)

Nyuma yo kunganya ubusa ku busa mu mukino ubanza wabereye kuri Stade ya Sevilla, Ramón Sánchez Pizjuán, byari byitezwe ko mu mukino wo kwishyura imbere y’abafana Old Trafford, Jose Mourinho uzwiho gukina umukino wugarira, agomba gusatira cyane kugira ngo ashake ibitego ndetse yegukane amanota atatu yari gutuma Manchester United ikatisha itike ya ¼, gusa Sevilla ntiyamworoheye.

Ikipe ya Sevilla nayo yaje yakaniye ubona ko koko ishaka na yo tike bituma ihindura ibitekerezo ya Machester Uniteg imbere y’abafana bayo ndetse yiharira umupira mu minota 45 ya mbere inagerageza amashoti menshi agana mu izamu kurusha ikipe yakiniraga imbere y’abafana  basagaga ibihumbi 74909.

Mu gice cya kabiri Mourinho yatangiranye impinduka akuramo Marouane Fellaini yinjiza Paul Pogba wari wagumye hanze iminota 60 umukinnyi ukunze gutungurana mu mashoti n’ibitego; ku ruhande rw’umutoza wa Sevilla, Vincenzo Montella nawe yahise akora impinduka yinjiza Wissam Ben Yedder akuramo Luis Muriel ku munota wa 72.

Izi mpinduka zaba batoza zahise zisa n’izihinduye umukino ndetse nyuma y’iminota ibiri gusa yinjiye mu  kibuga, Wissam Ben Yedder wa Sevilla afungura amazamu atsinda igitego cya mbere mu gihe Manchester United igisahaka uko yisunganya inatekereza ibibaye dore n’iminota yari yicumye,  Wissam Ben Yedder yahise yongera kubereka ko ibibaye bidatunguranye nyuma y’iminota ine atsinze icya mbere ni ukuvuga nyuma y’iminota itandatu yinjiye mu kibuga ashyiramo agshinguracumu biba biba 2-0.

Mourinho na we yabaye nk’ukubiswe n’inkuba yibaza ibibaye gusa yishyiramo akanyabugabo agerageza gukora izindi mpinduka yinjiza Anthony Martial na Juan Mata bakina basatira, ariko bafatanya na  Marcus Rashford na ndetse Romelu Lukaku kotsa igitutu izamu rya Sevilla ngo barebe ko bakuraho ayo mateka ya Sevilla bayishyure, ku bw’amagirwe ku munota wa 84 baba bishyuye igitego cya mbere cya cyatsinzwe na Lemelu Lukaku ariko iminota yari yagiye. Umukino ukaba wahise unarangira utyo ari bibiri bya Sevilla kuri kimwe cya Manchester United.

Kubera ko Sevilla yari imaze gutsinda ibitego bibiri yari yinjirijwe mu rugo rwa Manchester United,  rwari urugamba rukomeye kuri Man. U kugira ngo ikomeze aho yasabwaga gutsinda icya kabiri nayo arndetse ikarenzaho n’icya gatatu kugira ngo yizere gukomeza ariko byayigoye iminota 90 irangira ari ibitego 2-1. Sevilla ikomeza ityo muri 1/4 cy’irushanwa rya UEFA Champions League irushanwa risumba ayandi ku mugabane w’Ubarayi.

Nyuma y’umukino mu marira menshi y’abakinnyi n’abakunzi ba Manchester United,Umutoza Morinho utajya yiburira, yatunguranye ubwo mu gusubiza uko yakiriye ibibaye aho kugira ikindi avuga yibukije ko abona nta gikuba gicitse kuko atari ubwa mbere Manchester United isezererwa mu rugi muri iri rushanwa ibintu byababaje cyane abakinnyi n’abandi bose bakunda ikipe.

Umutoza umutoza Morinho yagize ati: “Si ubwa mbere nicaye aha mbona ibi bintu kuko hari n’izindi nshuro ebyiri zabanjirije iyi kandi bikayigenderkera bitya. Bwa mbere ndi kumwe na FC Porto, Manchester United twarayisezereye, ngarutse ndi kumwe na Real Madrid, Manchester United twarayisezereye ni yo mpamvu rero nta gishya kuri iyi kipe.”

Iri rushanwa ni rimwe mu yo ikipe n’abafana bari bizeye ko Manchester United igomba kwitwaramo neza uyu mwaka dore ko ibya  shampiyona byo mukeba wayo Manchester City ayikozaho imitwe y’intoki kuburyo Manchester United yamaze gukuraho amaso, gusa nayo ntiyayihiriye, kari agahinda n’amarira.

Muri iri joro ryakeye hari hateganijwe undi mukino wahuje AS Roma na  Shakhtar Donetsk aha ho AS Roma yari yatsindiwe na Shakhtar Donetsk muri Ukraine ibitego 2-1, yihagazeho mu rugo mu Butaliyani itsinda igitego 1-0 bituma ihita ikatisha itike ku giteranyo cya 2-2 igobokwa n’icyo yatsindiye hanze. AS Roma ikomeza ityo

Tubibutse ko kuri uyu wa Gatatu, hategrejwe umukino karundura uza guhuza FC Barcelona iri bwakire Chelsea zari zanganyije igitego 1-1 mu Bwongereza uyu mukino ukaba utegerejweho imbarga zacu ndetse n’ishyaka rikomeye ku mpande zombi, Chelsea irifuza gukomeza Barcelona na yo ntiyifuza ko mukeba wayo Real Madrid wanamaze gukatisha tike ya 1/4 iyisiga. Undi mukino utegerejwe ariko udakomeye cyane nubwo umupira yidunda, ni uwa Besiktas yanyagiwe ibitego 5-0 mu mukino ubanza iza kwakira Bayern Munich.

Manchester United’s supporters react as they watch ,on a big screen the Champions League final soccer match between Manchester United and Barcelona, in Rome May 27, 2009. REUTERS/Alessia Pierdomenico (ITALY SPORT SOCCER IMAGES OF THE DAY)

   

Ibitekerezo

Ibitekerezo

Izindi Nkuru wasoma

ITYAZO Radio(Musics & Stories)