Saturday, April 19, 2025
Saturday, April 19, 2025
spot_img
HomePolitikeAmapeti n’Ubushotoranyi, Intandaro y’Imirwano: M23 yaraye irasana n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi...

Amapeti n’Ubushotoranyi, Intandaro y’Imirwano: M23 yaraye irasana n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’abambari ba cyo.

Mu ijoro ryo kuwa Gatanu rishyira kuwa Gatandatu, umujyi wa Goma wongeye kuba isibaniro ry’intambara ikaze hagati y’inyeshyamba za M23 n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), rifatanyije n’abarwanyi b’imitwe ya Wazalendo n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR.  

Iyi mirwano yatangiriye mu gace ka Ndosho ahagana saa tanu z’ijoro, ikomeza gukwira mu duce dutandukanye tw’uwo mujyi n’inkengero zawo, irangwa n’urusaku rw’imbunda nini n’into, ndetse n’iturika ry’ibisasu byumvikaniye mu bice bya Mugunga na Nyiragongo. 

Amakuru aturuka ku bayobozi ba M23, cyane cyane Lt Col Willy Ngoma usanzwe ari umuvugizi w’uyu mutwe, avuga ko iyi mirwano yadutse nyuma y’ubushotoranyi bwa hato na hato bw’ingabo za FARDC n’imitwe iyifasha, aho byageragezaga kwisubiza ibice by’umujyi wa Goma umaze hafi amezi atatu ugenzurwa na M23.  

Uyu mutwe wa M23 umaze igihe wigaruriye uyu mujyi, utangaza ko warimo kwivuna ibitero byo gusubiza inyuma ingabo zabashotoye aho bivugwa ko izi ngabo zashoje urugamba zigamije guhabwa amapeti n’ishimwe mu gisirikare cya FARDC. 

Mu gihe imirwano yari ikomeje, Bahati Musanga Erasto, Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru yatangaje ko ingabo zabo ziri gukora ibishoboka byose ngo ziburizemo ibyo bitero by’inyeshyamba zifatanyije na FARDC.  

Yagize ati: “Turasaba abaturage gutuza, ingabo zacu zirimo gukora ibishoboka byose ngo zigarure ituze.” 

Lt Col Willy Ngoma usanzwe ari Visi Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru yunzemo kuri X (Twitter), aho yavuze ko “ubwo bushotoranyi bwagaragaye mu bice bitandukanye bya Goma bwahise buhungabanywa, ubu ibintu byasubiye mu buryo, ituze riraganje.”  

Manzi Willy yongeyeho ko ingabo za M23 “zihora ziri maso, zishyize imbere kurinda abaturage.” 

Goma, umujyi uherereye mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, umaze igihe kirekire uba mu kato ka politiki n’umutekano.  

Kuri ubu, M23 iracyakomeje guhangana na leta ya Kinshasa ndetse ubu gahunda nshya ifite ni ukugera mu mujyi wa Kinshasa, aho ivuga ko irimo guharanira uburenganzira bw’Abakongomani bo mu bwoko bw’Abanyarwanda, bashinjwa gutotezwa no kwamburwa uburenganzira bushingiye ku bwoko. 

Imirwano yaherukaga gukaza umurego muri iyi ntara, cyane cyane mu gace ka Pariki ya Virunga, aho M23 isakiranye n’inyeshyamba za FARDC zifatanyije na FDLR na Wazalendo. Aha hose, ni hamwe mu hantu hakomeye cyane mu ntambara imaze imyaka myinshi hagati ya Leta ya Congo n’imitwe itavuga rumwe na yo. 

Uko imirwano ikomeza gukaza umurego muri Goma, niko amahanga n’ibihugu bihana imbibi na Congo birimo u Rwanda, Uganda n’u Burundi bikomeza gushyirwa mu majwi nk’abagira uruhare rutaziguye cyangwa ruciye ku ruhande muri iki kibazo.  

Leta ya Kinshasa ishinja u Rwanda gufasha M23, mu gihe u Rwanda rubihakana ruvuga ko ari ikibazo cy’umutekano muke wa Congo ubwayo n’uburangare bwayo mu gucunga imbibi n’umutekano w’abaturage bose (Kandi niko kuri). 

Imyaka irenga 20 irashize intambara zitandukanye zishegeshe uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.  

Goma, nk’umurwa mukuru wa Kivu y’Amajyaruguru, ubu noneho iri mu maboko ya M23, ndetse Leta ya Kinshasa ibikorwaremezo bikomeye, n’abaturage n’umupaka n’u Rwanda. 

Kugeza ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu, nta mibare y’abaguye mu ntambara yari iratangazwa, ariko abaturage bo muri Goma bavuga ko bakomeje kugorwa n’amasasu no gukwirwa n’imishwaro. 

Abenshi bacumbitse mu nsengero no mu mashuri, abandi bagerageza guhungira ahandi mu gihe imirwano ishobora gusubukurwa igihe icyo ari cyo cyose. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights