Uyu munsi Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko abahungu batsinze neza kurusha abakobwa mu bizamini bya leta bisoza amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2022/2023.
Amanota y’ibyavuye muri ibi bizamini yatangajwe kuri uyu wa 04 Ukuboza 2023.
Aba ni abize amasomo y’Ubumenyi Rusange; Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiro n’Inderabarezi Rusange.
Muri ibi byiciro byose, abahungu batsinze kurusha abakobwa. Nko mu Nderabarezi Rusange abatsinze ni 99,7%. Abakobwa batsinze ni 99,8% ugereranyije na 99,6% b’abahungu.
Mu masomo ya Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiro abatsinze ni 97,5%. Abakandida b’abahungu barushije gato abakobwa kuko abahungu batsinze ni 97,7% kuri 97,5% b’abakobwa.
Kureba amanota bikorwa ku rubuga rukusanya amakuru y’uburezi. Abatanyuzwe n’umusaruro bemerewe kujurira ariko ubujurire bwemezwa n’umuyobozi w’ishuri akabwoherereza NESA bugasuzumwa agahabwa igisubizo bitarenze iminsi 60.
Uyu mwaka ni bwo abize mu Nderabrezi Rusange bishyurwa kimwe cya kabiri cy’amafaranga y’ishuri basoje amasomo.