Amakuru aturuka ku mirongo y’imbere ku rugamba, avuga ko abasirikare b’u Burundi bari mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira demokarasi ya Congo kurwana na M23, batangiye kwinubira abayobozi bakuru babo.
Ni ibikubiye mu nyandiko zashyizwe hanze n’abasirikare b’u Burundi baje gufasha igisirikare cya FARDC, kurwanya M23.
Urubuga rwa Pacifique Nininahazwe uhagarariye ishyirahamwe rya Focode, rishinzwe gutabariza Abarundi bari mu kaga ruvuga ko aba basirikare bakaba bari mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ruriya rubuga ruvuga ko rufite ibaruwa rwahawe na bamwe muri abo basirikare b’u Burundi isaba Perezida Ndayishimiye kubagoboka kuko bafashwe nabi n’abayobozi babayoboye mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Iyo baruwa igira iti: “Abasirikare b’u Burundi tubayeho nk’imbohe, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ubwo bugizi bwa nabi tukaba tubukorerwa na Brig Gen. Elie Ndizigiye, uwo bakunze kwita Muzinga.”
Nk’uko uru rubuga rukomeza rubivuga, bariya basirikare b’u Burundi batswe telefone zabo mu gihe abandi barwanyi ba Wazalendo, FDLR, FARDC na SADC bo bazikoresha.
Ibi ngo bikaba bituma aba basirikare b’u Burundi batavugana n’Imiryango yabo.
Bariya basirikare b’u Burundi kandi bavuga ko badahabwa ibiryo ngo kugeza aho bajya ku rugamba bashonje, ngo bikaba biri mu bituma bapfa cyane, ndetse abandi muribo bagafatwa matekwa.
Iyi nkuru isoza ivuga ko abasirikare b’u Burundi batswe telefone zabo kugirango batazabasha gutanga amakuru igihe ingabo z’u Burundi zigiye kwiba amabuye y’agaciro mu bice byo muri teritware ya Masisi, n’igihe baguye ku rugamba.
Mu ntangiriro za Nzeri mu mwaka ushize wa 2023, nibwo abasirikare b’u Burundi batangiye kwinjira mu rugamba M23 ihanganyemo n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Gusa ibi leta y’u Burundi yakomeje kubihakana n’ubwo abasirikare benshi ba kiriya gihugu bamaze gufatwa mpiri na M23 abandi bakaba bamaze gupfira ku rugamba.