Tuesday, January 14, 2025
Tuesday, January 14, 2025
spot_img
HomePolitikeAmakuru mashya y’ibyabaye kuri Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ukekwaho ruswa y’umusatsi w’umukorano

Amakuru mashya y’ibyabaye kuri Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ukekwaho ruswa y’umusatsi w’umukorano

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’Afurika y’Epfo, Nosiviwe Mapisa-Nqakula,  yatangaje ko yeguye ku mirimo ye mu gihe ari gukorwaho iperereza  ku byaha bya ruswa avugwaho ubwo yari Minisitiri w’Ingabo. 

Ubwegure bwa Nosiviwe Mapisa-Nqakula bwatangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Mata mu 2024. 

Mu magambo ye ku mugoroba w’uyu wa 03 Mata, yavuze ko kwegura kwe atari  ikimenyetso cyangwa kwemera icyaha ku bijyanye n’ibirego yaba akurikiranyweho. 

Amakuru dukesha AFP avuga ko ibaruwa y’ubwegure uyu mugore yanditse, ivuga ko yafashe iki cyemezo kuko ashaka kubungabunga ubunyangamugayo busabwa abagize Inteko, ndetse no guha umwanya iperereza ari gukorwaho. 

Nosiviwe Mapisa-Nqakula afashe iki cyemezo nyuma y’ibyumweru urugo rwe rusatswe. 

Inzu ya Mapisa-Nqakula mu kwezi gushize  yarasatswe ubwo bari mu iperereza kuri ruswa, ariko nta bisobanuro birambuye  byigeze bitangwa ku iperereza cyangwa ku birego yaba akurikiranyweho. 

Mapisa-Nqakula yaje gufata  ikiruhuko kidasanzwe nyuma yo gusaka mu rugo rwe kandi kugeza ubu nta byaha arashinjwa ndetse nta n’itangazo rimuta muri yombi rirasohoka. 

Uyu mugore akurikiranweho kwemera ruswa y’arenga 100.000$ n’umusatsi w’umukorano (wig cyangwa perruque) mu gihe yari Minisitiri w’Ingabo. 

Ubushinjacyaha bwasobanuye ko muri Gashyantare 2019, Nosiviwe yaba yarakiriye ruswa y’arenga 15.000$ n’uyu musatsi ubwo yari ku kibuga cy’indege, nyuma yemera kwakira andi 105.000$ nubwo ntayo yishyuwe. 

Gusa yahakanye iki cyaha, asaba ubushinjacyaha kumwereka inyandiko z’ibi birego, nubwo bwabyanze. 

Mapisa-Nqakula yabaye Minisitiri w’Ingabo kuva mu 2012 kugeza mu 2021. 

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights