Saturday, December 7, 2024
Saturday, December 7, 2024
spot_imgspot_imgspot_img
HomePolitikeAmakuru mashya y’ibyo Ambasaderi wa Algeria i Kinshasa yahise akorerwa kubera uruzinduko...

Amakuru mashya y’ibyo Ambasaderi wa Algeria i Kinshasa yahise akorerwa kubera uruzinduko rwa Gen Chanegriha mu Rwanda

Ku wa Mbere tariki ya 26 Gashyantare, Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yahamagaje Ambasaderi wa Algeria muri iki gihugu, kugira ngo atange ibisobanuro ku ruzinduko Umugaba Mukuru w’Ingabo z’igihugu cye aheruka kugirira mu Rwanda. 

Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:

Gen. Saïd Chanegriha mu ruzinduko rwe yakiriwe ku Cyicaro Gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda n’abarimo Minisitiri w’Ingabo, Marizamunda Juvenal n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za RDF, Gen Mubarakh Muganga; bagirana ibiganiro. 

Icyo gihe uyu musirikare yavuze ko umubano w’igisirikare cya Algeria na RDF ari ngombwa cyane, agaragaza kandi ko we n’abofisiye yari ayoboye baje mu Rwanda kongerera imbaraga ubufatanye hagati y’impande zombi. 

Ati: “Byari ngombwa ko dushaka uburyo butandukanye twagiriramo ubufatanye kugira ngo dukemure ibibazo biri imbere, dutekereza ku bibangamiye Afurika n’uturere duturanye. Ibiganiro byacu birakomeje kandi muri uru ruzinduko, imikoranire yacu irongererwa imbaraga.” 

Amakuru avuga ko Ambasaderi Mohamed Yazid Bouzid wa Algeria muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Christophe Lutundula. 

Ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya RDC yatangaje ko “usibye kumenya ubusugire bwa buri gihugu, Minisitiri Lutundula yashakaga kubona ibisobanuro byerekeye uruzinduko Umugaba Mukuru w’Ingabo za Algeria yagiriye i Kigali ku wa 20 Gashyantare”. 

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo imaze iminsi yikoma ibihugu bitandukanye ibihora kugirana umubano n’u Rwanda. 

Mu minsi ishize iki gihugu cyarakariye Pologne, nyuma y’uruzinduko rw’akazi Perezida wayo, Andrzej Duda yagiriye mu Rwanda. 

RDC kandi imaze iminsi yarijunditse Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi iwuhora amasezerano y’ubufatanye mu byerekeye ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro uheruka gusinyana na Leta y’u Rwanda. 

Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights