Thursday, December 26, 2024
Thursday, December 26, 2024
spot_img
HomeUbureziAmakuru mashya y’ibyabaye ku munyeshuri w’i Rusizi wari wirukanwe burundu azira gukorera...

Amakuru mashya y’ibyabaye ku munyeshuri w’i Rusizi wari wirukanwe burundu azira gukorera ibirori umukunzi we

Umunyeshuri witwa Mbyayingabo Jonas waherukaga kwirukanwa burundu azira gukoresha ikirori ku ishuri cyo kwerekana umukunzi kuri Saint Valentin, yahawe amahirwe ya kabiri yimurirwa ku kindi kigo kitari College de Nkanka yamwirukanye. 

Inzego zifite uburezi mu nshingano mu karere ka Rusizi zisesenguye imiterere y’ikibazo zasanze ubuyobozi bw’ishuri bwarahaye umunyeshuri igihano butagishije inama Akarere ka Rusizi, hafatwa icyemezo cyo kumuha andi mahirwe. 

Kuwa 14 Gashyantare nibwo uyu munyeshuri yafashwe yakoresheje ikirori na bagenzi be bazanye inshuti zabo z’abakobwa ndetse ngo bari baguze amandazi n’amata yo kwiyakiriza ubwo abandi bari bagiye kurya. 

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) Joseph Curio Havugimana, yabwiye IRIBA NEWS dukesha iyi nkuru ko tariki ya 27 Gashyantare 2024 mu Karere ka Rusizi habaye inama yari iyobowe n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage, iha umurongo ikibazo cya Mbyayingabo. 

Iyi nama ikaba yaritabiriwe n’Umuyobozi w’lshuri uhagarariye abandi mu Karere ka Rusizi, Umukozi Ushinzwe Uburezi mu Murenge wa Nkanka, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkanka, Umuyobozi w’ishami ry’uburezi mu Karere ka Rusizi. 

Umuyobozi wa College de Nkanka yabwiye abari bateraniye mu nama ko “Tariki 14 Gashyantare 2024, Mbyayingabo Jonas yakoresheje umunsi mukuru mu kigo cy’ishuri agatumira abandi banyeshuri aho bikingiranye mu cyumba cy’ishuri ari abanyeshuri bagera kuri 31 abahungu 16 n’abakobwa 15 kandi abari bitabiriye ibyo birori byaremeshejwe n’uwo munyeshuri buri wese yabyitabiriye ari kumwe n’inshuti ye y’umukobwa. Uyu munyeshuri yakoresheje ibirori by’umunsi w’amavuko mu masaha y’ijoro bari baguze amandazi n’icyayi. 

Ubuyobozi bw’ishuri bwagaragaje ko atari ubwa mbere uyu munyeshuri akoze amakosa dore ko kuwa 13 Ugushyingo 2023 yafashwe yacitse ikigo atumizwa umubyeyi akorera inyandiko asaba imbabazi avuga ko niyongera kugira ikosa agwamo azirukanwa. 

Nyuma yo kumva imiterere y’ikibazo abari mu nama bafashe umwanya wo gusesengura amakosa uyu munyeshuri yakoze no kureba uburemere bwayo niba koko igihano yahawe n’uburyo yagihawe bikurikije amategeko.  

Muri rusange abari mu nama batanze ibitekerezo bikurikira: 

“Umunyeshuri yakoze amakosa yo kuremesha ibirori mu kigo cy’ishuri kandi atabisabiye uburenganzira mu buyobozi bw’ishuri. Icyagaragaye umunyeshuri Mbyayingabo Jonas ikosa yakoze ni isubiracyaha nk’uko bigaragazwa n’inyandiko we ubwe n’umubyeyi we bikoreye kuwa 13 Ukuboza 2023.” 

Abari mu nama basesenguye uko ishuri ryatanze igihano maze babona ko mu gutanga ibihano ubuyobozi bw’ishuri ntabwo bwigeze bugisha inama ku Karere, ndetse Ubuyobozi bw’ishuri mu gutanga ibihano hari ibyo birengagije. 

Nubwo Mbyayingabo Jonas yakoze amakosa kandi aremereye, abari mu nama nyuma yo gusesengura ayo makosa no gusesengura ibyashingiweho ngo ahanwe, hafashwe imyanzuro ikurikira: Gutumiza umubyeyi wa Mbyayingabo Jonas akerekwa amakosa ye akanagirwa inama; kwimurira Mbyayingabo Jonas muri E.S de Gishoma ariko mbere yo kujyayo akibutswa ko niyongera kugira ikosa agwamo azahita asezererwa burundu. 

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights