Amakuru agezweho aturuka ku mirongo y’imbere ku mbuga y’urugamba arahamya ko M23 yigaruriye ikibuga cy’indege cya Rwindi ihafatira ibikoresho bitandukanye birimo igifaru, amasasu menshi ndetse na Drone
Ababyiboneye n’amaso bavuga ko ku kibuga cy’indege cya Rwindi habaye itsibaniro, ubwo M23 yageragezaga kuhigarurira kuva kuwa kane kugeza ejo kuwa gatandatu ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa FARDC zikaba zararwanye kugeza ubwo zitsinzwe zikiruka amasigamana.
Ikibuga cya Rwindi cyari ingenzi cyane mu rwego rwa gisilikare kuko aricyo igisirikare cya FARDC cyifashishaga mu kwihutisha ibikoresho bya gisilikare.
Muri ibyo bikoresho twavuga imbunda amasasu ndetse na Drone zifata amafoto zigatanga amakuru y’ubutasi zaturukaga kw’iki kibuga, aha rero hakaba hari n’ibinrindiro bikuru bya ICCN cya kigo gishinzwe gucunga umutekano wa Pariki ya Virunga.
Umwe mu basilikare bakuru bari barinze icyo kibuga utashatse ko amazina ye atangazwa yatangaje ko iki kibuga kirikugenzurwa na M23.
Yavuze ati: “Tubabajwe n’ibikoresho Leta yari yahamennye twagombaga gukoresha ukwezi kurenga ndetse, harimo n’ubufasha twoherereza bagenzi bacu bari kurwanira i Mweso byose byafashwe n’umwanzi.”
Ifatwa ry’ikibuga n’intsinzwi ikomeye kuri FARDC kuko byaciye ihuzanzira ku basilikare ba FARDC bari mu bice bya Lubero, Walkare, Beni, i Turi na Goma aha rero byongeye gushyira ku gitutu abaturage bari i Butembo na Kisangani, kuko amayira menshi ajyayo ari amashyamba kandi M23 ikaba izi kuyarwaniramo.