Friday, March 14, 2025
Friday, March 14, 2025
spot_img
HomePolitikeAmakuru mashya: Ingabo za SADC ziri gufasha Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo...

Amakuru mashya: Ingabo za SADC ziri gufasha Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kurwanya M23 zigiye kunyura mu Rwanda

Amakuru agezweho ku mirongo y’imbere ku mbuga y’urugamba avuga ko Ingabo z’Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo mu majyepfo ya Afurika (SADC) zari zaragiye gufasha Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kurwanya umutwe witwaje intwaro wa M23, zigiye gutaha zinyuze mu Rwanda. 

Aya makuru avuga ko izi ngabo ziza kwakirwa mu karere ka Rubavu kuri iki cyumweru mbere yo gukomereza i Kigali, aho zigomba kuva zisubira iwazo. 

Ingabo za SADC zituruka mu bihugu bya Afurika y’Epfo, Malawi na Tanzania zarwaniraga mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva mu Ukwakira 2023, ubwo zoherezwagayo. 

Izi ngabo zigiye gutaha zinyuze mu Rwanda, nyuma y’uko mu mpera z’ukwezi gushize umutwe wa M23 barwanaga wigaruriye umujyi wa Goma zikabura uko ziwusohokamo. 

Nyuma y’ifatwa rya Goma, izi ngabo zikabakaba zisaga 2000 zabaga mu kigo cy’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) kiri muri uriya mujyi, zikaba zari zimeze nk’imfungwa z’intambara kuko zagenzurwaga na M23. 

Lawrence Kanyuka, Umuvugizi wa M23 mu rwego rwa politiki, yaherukaga gutangaza ko izi ngabo ziganjemo iza Afurika y’Epfo zikwiye gusubira mu bihugu zaturutsemo, ntizizongere kwifatanya n’iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri iyi ntambara. 

Icyo gihe Kanyuka yagize ati “Abavandimwe b’Abanyafurika baba mu kigo cya MONUSCO, Abanyafurika y’Epfo, twabasabye gutaha iwabo. Twavuze kenshi ko twiteguye kubaha inzira, bakagenda…Twababwiye ko bashobora kunyura mu Rwanda, bagasubira iwabo. Twe nta kibazo tubifiteho.” 

Imirwano yatumye Ingabo za SADC zigoterwa mu mujyi wa Goma yasize Afurika y’Epfo ipfushije abasirikare bagera kuri 14, Malawi ipfusha batatu na ho Tanzania itakaza babiri. 

Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights