Uminyapolitiki Yaya Dillo yitabye Imana mu rupfu rwateje impagarara nkubera ko ari umwe mu bari bahanganye na perezida w’inzibacyuho wa Tchad, Mahamat Idriss Déby mu matora ari imbere muri Gicurasi, aho bahanganye mu makimbirane ya politiki yibasiye kiriya gihugu.
Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi hamwe n’Umuryango Human Right Watch byasabye ko hakorwa iperereza mpuzamahanga ku rupfu rwa Yaya Dillo.
Mu ruzinduko yagiriye mu mujyi wa Paris ku wa kabiri ushize, Minisitiri w’intebe wa Tchad Successes Masra yavuze ko yemeye iryo perereza.
Amatora ya Perezida ateganijwe muri Gicurasi na Kamena agamije kwemeza ko ubutegetsi bushingiye ku itegeko nshinga bugaruka muri Tchad, hashize imyaka itatu abayobozi ba gisirikare bafashe ubutegetsi mu butegetsi bwayobowe na Mahamat Déby Itno.
iyicwa rya Dillo, mubyara wa Perezida utaravugaga rumwe n’ubutegetsi ryateje umwaka mubi mu matora. Mu gihe agatsiko ka gisirikari kayobowe n’umuhungu w’uwahoze ari perezida kavuga ko Dillo yagabye igitero ku kigo gikomeye gishinzwe umutekano cya Tchad, ishyaka rye rya Gisosiyalisiti ridafite umupaka (PSF) rivuga ko yishwe bigambiriwe.
Nubwo hariho guhamagarira ko hakorwa iperereza mpuzamahanga byashubijwe, abahanga bavuga ko ntacyo rizatanga.
Roland Marchal inzobere, yabwiye RFI ati “Ibintu nk’ibi byabaye mu Kwakira 2022 nyuma yo guhonyora abigaragambya, ariko raporo ntiraboneka. Amateka ya Tchad yuzuyemo ibintu bisa nk’ibi, kuva mu 1993 cyangwa 2008 urugero. Idriss Deby yari amaze kwica abamurwanyaga kandi nta muntu n’umwe wigeze atabwa muri yombi cyangwa ngo ahanwe.”
Indorerezi zamaganye umuco wo kudahana mu gihugu, zigaragaza ko abatavuga rumwe n’ubutegetsi uko bagira kose badateze gutsinda amatora. Umunyamakuru wa RFI, Jean-Baptiste Placca, ukorera Afurika, yavuze ko iki kibazo ari “umuco ubabaje washyize imbere urupfu”.
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi nka Max Kemkoye nabo bati”Turi abakandida ku rupfu. Imidugarararo irahari. Ni nk’ibiryo bihora kumeza tutagira aho dukwepera”.
Minisitiri w’intebe Masra yabwiye RFI ko guverinoma yiyemeje gukora iperereza ku rwego mpuzamahanga “rizagaragaza abagize uruhare bose mu rupfu rwa Dillo”.
Hagati aho perezida uriho Mahamat Déby, yatangaje ko yifuza kwitabira amatora ya perezida yo ku ya 6 Gicurasi nyuma y’iminsi itatu Dillo apfuye.
Déby ni umuhungu wa Idriss Déby Itno, wategetse Tchad akoresheje inkoni y’icyuma imyaka irenga 30 mbere yo kwicwa n’inyeshyamba mu 2021.
Nyuma y’urupfu rwa Se umuhungu we yahose afata ubutegetsi, asezeranya amatora nyuma yinzibacyuho y’amezi 18.
Ariko ubutegetsi bwe bwongereye ku nzibacyuho imyaka ibiri, bumwemerera kwitabira amatora ya perezida n’abadepite.
Roland Marchal ati “Amatora ashobora kuzaha intsinzi yoroshye kri Deby.”
Guverinoma ya gisirikare ya Déby ni imwe mu nzego nyinshi ziri ku butegetsi muri Afurika y’iburengerazuba no hagati, aho habaye ihirikwa ry’ubutegetsi kuva mu 2020.