Thursday, December 26, 2024
Thursday, December 26, 2024
spot_img
HomePolitikeAmagambo akomeye umwana wishwe muri Jenoside yabanje gusoma agatanga umusaruro wamenyekanye ku...

Amagambo akomeye umwana wishwe muri Jenoside yabanje gusoma agatanga umusaruro wamenyekanye ku Isi hose

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yavuze ku nkuru y’umwana wishwe ariko ashobora kuba yarimo asoma igitabo mbere yo kwicwa, kuko icyo gitabo cyagumye iruhande rw’umurambo we wari washangukiye mu byatsi hafi ya Kiliziya ya Ntarama mu Karere ka Bugesera, ariko gikomeza kuguma aho kibumbuye. 

Minisitiri Bizimana yatangaje ibi ku wa 16 Mata 2024, ubwo habaga igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, no gushyingura imibiri yabonetse mu Mirenge ya Ntarama na Nyamata, cyabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama mu Karere ka Bugesera. 

Yavuze inkuru y’uwo mwana wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ku Kiliziya ya Ntarama, wari mu kigero cy’imyaka 10-12, ayihereye kuri gahunda n’imvugo zihakana Jenoside zarimo zikoreshwa n’abantu batandukanye barimo n’Abapadiri b’abazungu, no mu gihe yari ikirimo gukorwa mu 1994.  

Uyu mwana kandi bikekwa ko yishwe ubwo yarimo asoma igitabo yigiragamo Igifaransa, cyarimo agace k’inkuru ugenekereje mu Kinyarwanda yarimo asoma ahanditse ngo ‘Havumwe amaso yifunga mu gihe agomba guhora akanuye’. 

Minisitiri Dr Bizimana yagaragaje uko ayo magambo yari yanditse muri icyo gitabo cy’uwo mwana wishwe, yaje gukoreshwa nk’umutwe w’igitabo ndetse na Filimi byanditswe n’Umunyamahanga w’Umuzungu witwa Françoise Bouchet-Saulnier wakoraga mu baganga batagira umupaka (Médecins Sans Frontières), waje mu Rwanda Jenoside ikirangira, akagera ku Kiliziya ya Ntarama bwa mbere, asanga imibiri y’abishwe muri Jenoside igihari itarashyingurwa. 

Uwo mwanditsi yanditse igitabo yise ‘havumwe amaso afunze’, anakora filimi mbarankuru y’ibyo yabonye, afatanyije n’Umunyamakuru Frederic Laffont uzobereye mu byo gukora za Filimi, nubwo mu bo yakoresheje muri iyo filimi haje kuvamo umwe witwa Matata Yozefu uri mu bapfobya, bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko icyo si cyo Françoise Bouchet-Saulnier yari agamije ajya gukora iyo Filimi. 

Uyu mwanditsi yatangaje ko icyo yashakaga ari ukumenyesha Isi ibyabereye i Ntarama, ajya mu rukiko mpuzamahanga arabigaragaza. Icyo gihe ngo yafashe ibimenyetso byinshi byagiye bifasha kugeza n’ubu, nk’uko Minisitiri Dr Bizimana yabisobanuye.  

Ati “Umuzungu rero yabibonyemo ubutumwa, ati uyu mwana, iyi ‘message’ iri aha, ni njyewe ibwira, ati ibi nkwiye kubyandika, nkwiye gukora uko nshoboye bikamenyekana…”. 

Minisitiri Dr Bizimana agendeye muri ubwo butumwa bwari mu gitabo bikekwa ko umwana yasomaga mu gihe yicwaga, yavuze ko hari abantu benshi bagize uruhare mu gupanga umugambi mubi wa Jenoside, bakayikora ndetsee bakanayihakana… amaso y’abo yari asinziriye mu gihe yagombye gukanura, akagira icyo amarira inzirakarengane zicwaga nta kosa zakoze. 

Yagize ati “Hari abantu benshi amaso yabo yahumye mu gihe yagombye gukanura. Aya maso y’abo mwasabaga kubereka aho biciye Abatutsi bakabashyira, bakaba babonwa kubera ibikorwa remezo bihakorerwa, cyangwa se iyo bashwanye hagati yabo bakabivuga, aracyahumye, ntabwo arafunguka ngo arebe ibyiza ubuyobozi bugeza ku gihugu n’icyo busaba.” 

Yakomeje agira ati “Abazima rero nidukomeze duhumuke, amatwi yumve, arebe, ikaramu zacu zikore zandike amateka tuyamenyekanishe, twigishe abana bato, tubigishe neza.” 

Minisitiri Dr Bizimana avuga ko kuri ubu u Rwanda rufite amahirwe atabaho. Kuba rufite imiyoborere ifite icyerekezo noneho cyubaka buri Munyarwanda wese. Umunyarwanda nk’Umunyarwanda butareba agatsiko. Aha rero ni ho hakomeye, amatwi yacu akwiye gukomeza akumva, amaso yacu agafunguka. 

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights