Friday, June 6, 2025
Friday, June 6, 2025
spot_img
HomePolitikeAmafoto ya Ndakugarika wagaragaye muri Mitingi yambaye Umwambaro wa CNDD nyuma y’iminsi...

Amafoto ya Ndakugarika wagaragaye muri Mitingi yambaye Umwambaro wa CNDD nyuma y’iminsi micye yirukanwe na Perezida Ndayishimiye yavugishije benshi

Hashize ibyumweru bibiri gusa Gervais Ndirakobuca, wari Minisitiri w’Intebe w’u Burundi, ashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru ku cyemezo cyatangajwe na Perezida Evariste Ndayishimiye. Nyuma y’icyo gihe, Ndirakobuca yongeye kwigaragaza mu ruhame, yambaye imyenda y’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi. 

Uyu mugabo uzwi cyane ku izina rya “Ndakugarika” yagaragaye mu bikorwa byo kwamamaza iri shyaka mu Ntara ya Bujumbura, byabereye ku kibuga cya Paroisse ya Cibitoke.  

Ibi byatangaje benshi, cyane cyane mu gihe igihugu kitegura amatora y’Abadepite ateganyijwe muri Kamena 2025, ndetse n’urutonde rw’abakandida ba Sena ruzatangazwa ku wa 7 Kamena. 

Ni bwo bwa mbere Ndirakobuca agaragaye mu ruhame kuva yakurwa ku mirimo ye, bikaba byaratumye abantu benshi bibaza icyo kugaragara kwe bivuze, cyane cyane ko yari yambaye imyambaro y’ishyaka CNDD-FDD.  

Abasesenguzi bamwe babifashe nk’icyerekana ko ashobora kuba agifite aho ahuriye n’imigambi ya politiki y’iri shyaka. 

Umwe mu basesengura ibya politiki y’u Burundi yagize ati: “Twitege tariki ya 7 Kamena 2025, ubwo hazatangazwa urutonde rw’abakandida ba Sena. Hari amahirwe menshi ko Ndirakobuca azagaragara kuri urwo rutonde.” 

Icyemezo cyo kumushyira mu kiruhuko cy’izabukuru cyafashwe tariki ya 10 Gicurasi 2025, kikaba cyaratunguranye mu banyagihugu ndetse n’abakurikirana politiki y’igihugu.  

Kugeza ubu, hari impaka ku mpamvu z’iki cyemezo, bamwe bakakeka ko cyaba gifitanye isano n’umurongo wa politiki igihugu kirimo, cyane cyane bijyanye n’amatora ari imbere. 

Tariki ya 7 Kamena 2025, ubwo hazasohoka urutonde rw’abemerewe kwiyamamariza intebe za Sena, ishobora kuba umunsi w’ingenzi wo gusobanukirwa neza aho Ndirakobuca ahagaze mu rwego rwa politiki, ndetse n’uruhare ashobora kuzagira mu matora rusange y’uyu mwaka. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe