AMAFOTO: Mr P wahoze muri P Square yasesekaye i Kigali mu gitaramo kibera muri Kigali Convention Centre kuri iki Cyumweru

Kuri uyu wa  gatandatu taliki ya 28 Mata 2018 ahayingayinga saa tatu  z’Umugoroba  Icyamamare  Peter Okoye wahoze mu itsinda rya P Square ryanditse amateka akomeye mu muziki wa Afurika yasesekaye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe aherekejwe n’abazamufasha gutaramira abanyarwanda kuri iki cyumweru.

Uyu mugabo ufite impanga ye bashwanye witwa Paul, afite igitaramo gikomeye agiye guhuriramo n’itsinda rya Sauti Sol ryo muri Kenya ndetse n’abanyarwanda barimo Charl&Nina, Knowless Butera, Riderman ndetse na Phionnah Mbabazi.

Mr P yageze i Kigali kuri uyu wa Gatandatu ahagana saa tatu zuzuye z’ijoro. Yasohotse mu kibuga cy’indege ahagana saa tatu na mirongo ine. Nta bintu byinshi yabwiye itangazamakuru. Yakiriwe n’abamutumiye akomeza kugendagenda gacye gacye yinjira mu mudoka yari yamuteguriwe akomereza muri Hoteli yateguriwe.

Iki gitaramo Mr P yitabiriye kizabera muri Kigali Convention Centre (KCC) kuri iki cyumweru taliki ya 29 Mata 2018 kwinjira akaba ari Ubuntu ku bantu bose. Igitaramo kigomba gutangira guhera saa kumi n’ebyiri kigasozwa saa tanu z’ijoro. Mr P yazanye mu Rwanda n’abarimo Asobe Nonso Cajetan, Emem Ema Kelvin Ayanruoh na Obianuju Catherine Udeh.

Ni igitaramo kandi cyabanjirijwe n’inama yahurije hamwe abayobozi batandukanye bari barangajwe imbere na Nyakubahwa Paul Kagame Perezida w’u Rwanda. Muri iyi nama, Ellen Johnson Sirleaf wabaye Perezida wa mbere w’umugore wayoboye igihugu cyo muri Afurika, yashyikirijwe igihembo cyitiriwe Mo Ibrahim cy’umwaka wa 2017,  kubera imiyoborere myiza yagaragaje.

Amafoto: Janvier Iyamuremye-Inyarwanda.com

Ibitekerezo

Ibitekerezo

Izindi Nkuru wasoma