Thursday, December 26, 2024
Thursday, December 26, 2024
spot_img
HomeAndi makuruAmafoto: I Kibeho Hamuritswe ishusho ya Bikira Mariya ifatwa nk’ikirango cy’uyu mujyi...

Amafoto: I Kibeho Hamuritswe ishusho ya Bikira Mariya ifatwa nk’ikirango cy’uyu mujyi mutagatifu

Abagenda n’abatuye mu mujyi wa Kibeho mu karere ka Nyaruguru barishimira ishusho yahubatswe yatashywe ku mugaragaro,ikaba ifatwa nk’ikirango cy’uyu mujyi ukomeje utera imbere uko bukeye ahanini bishingiye ku myemerere y’uko Umubyeyi Bikira Mariya yahabonekeye abantu.

Mu muhango wo kuyiha umugisha wabaye ku gicamunsi cyo kuwa 27 Ugushyingo 2023,aho abakristu batandukanye bateraniye mu masangano  y’imihanda yerekeza ku ngoro ya Bikira Mariya i Kibeho barangajwe imbere y’Umwepisikopi wa Diyosezi ya Gikongoro,ni hatashywe ku mugaragaro imbuga iri mu izingiro ry’imihanda umwe uva mu Karere ka Huye,undi ujya ku Biro y’Akarere ka Nyaruguru i Ndago n’undi werekeza ku Ngoro ya Bikira Mariya,ari nayo(imbuga0 iriho n’ishusho ya Bikira Mariya.

Abakirisitu batandukanye bageze aho iyo shusho iri ,batangarije Konekt250,ko bishimiye iyubakwa ry’iyi shusho kuko yongeye kongera ubwiza bwa Kibeho bafata nk’ahantu hatagatifu.

Sindambiwe Maurice,usanzwe akorera ingendo nyobokamana  i Kibeho,yavuze ko iyo shusho isa nk’ikimenyetso cy’ikaze n’amahoro muri Kibeho.

Ati:’’Urabona iriya shusho ,ni nziza, abantu bayishimye,hari ukuntu ubona iriya shusho isa n’ireba  abantu binjira muri Kibeho,ni nk’ifoto basa nk’aho batubuye. Ibi bitwereka agaciro baha ibyabereye ahangaha,twishimye cyane’’.

Ibi byishimo abisangiye na Mukabera  Christine,umukirisitu utuye mu mujyi wa  Kibeho . Yavuze ko yishimiye ishyirwaho ry’iyi shusho kuko ngo yongera gukura mu kwemera kw’abasura Kibeho bose.

Yagize ati:’’kuba iyi shusho iri hano mu marembo y’umujyi wacu,ibi bisobanuye ko uje i Kibeho wese yakirwa na Nyina wa Jambo,ndetse n’ugiye gutaha,umugisha wa Nyina wa Jambo ukamuherekeza. Ubu abantu bose bazajya baza barangamiye Bikira Mariya’’.

Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Gikongoro,Musenyeri Celestiin Hakizimana,nyuma yo guha umugisha iyi shusho no kuhavugira amasengesho, yatangaje ko iki ari ikindi gikorwa cyiza kije kurimbisha Kibeho,asaba abakirisitu bagana Kibeho kurushaho kwitagatifuza batera ikirenge mu cya Bikira Mariya wabaye indahemuka ku Mana.

Yanashimiye ubuyobozi bwite bwa Leta bwemeye kubaha imbuga yo kubakamo iyo shusho,abashimira n’ibindi bikorwa bitandukanye badahwema kugiramo uruhare ngo bafashe abatuye n’abagana i Kibeho kurushaho kunogerwa n’ibyo baza bahasanga.

Ibi bibaye mu gihe habura amasaha make ngo abakirisitu Gatorika b’imihanda yose  bizihize umunsi mukuru wa Bikira Mariya w’i Kibeho,wizihizwa buri mwaka kuwa 28 Ugushyingo bihuje n’amabonekerwa ya mbere yabaye kuwa 28 Ugushyingo 1981.

Icyo gihe ni bwo Bikira Mariya yabonekeye umukobwa wa mbere witwa Mumureke Alphonsine wigaga mu rwunge rw’amashuri rwa Mère du Verbe i Kibeho.

Nyuma y’umwaka umwe, Bikira Mariya yongeye kubonekera uwitwa Mukamazimpaka Anathalie, nyuma yongera kubonekera Mukangango Marie Claire na bo bigaga kuri iryo shuri.

Iyi shusho yahawe umugisha ikanamurikwa ku mugaragaro ifite uburebure bwa 3,5m n’uburemere bwa toni 2.

Iyi shusho yahawe umugisha ikanamurikwa ku mugaragaro ifite uburebure bwa 3,5m n’uburemere bwa toni 2.

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights