Amafoto: Abahagarariye guverinoma ya Uganda bamaze gushyikiriza u Rwanda umurambo wumunyarwanda warashwe yagirizwa kwinjiza magendu mu gihugu

Abahagarariye guverinoma ya Uganda bamaze gushyikiriza u Rwanda umurambo wumunyarwanda witwa Peter Nyengye, wakoraga ubucuruzi warasiwe I Nyagatare kuwa 24 Gicurasi 2019, ari kugerageza kwinjiza magendu mu Rwanda,yahagarikwa akanga guhagarara ahubwo agashaka kurwana n’abashinzwe umutekano.

Polisi y’u Rwanda yashyize hanze itangazo rivuga ko ibyatangajwe ko uyu Nyengye n’umunya Uganda umwe bari kumwe, barasiwe mu murenge wa Tabagwe i Nyagatare,bari kugerageza kwambutsa magendu kuri Moto.

Uyu munyarwanda yarashwe ubwo yashakaga kwambutsa Caguwa, inzego z’umutekano z’u Rwanda ziramuhagarika aranga,ashaka kurwanya abasirikare afatanyije n’abandi bantu bari bitwaje imipanga bashakaga gutema abasirikare barimo n’undi mugabo w’umugande nawe warashwe.

U Rwanda ruvuga ko aba bagabo babiri, umwe w’Umunyarwanda n’undi w’Umunya-Uganda, barasiwe mu Rwanda nyuma bakaza gupfira muri Uganda mu gihe ibinyamakuru byo muri Uganda byifashishije uyu murambo w’uyu munyarwanda bihimba ikinyoma ko ingabo z’u Rwanda zambutse umupaka zijya kurasira aba bantu muri Uganda.

Kuri uyu mbere taliki ya 27 Gicurasi 2019,nibwo ku mupaka wa Gatuna abayobozi b’u Rwanda bagiye kwakira umurambo w’uyu munyarwanda kugira ngo ushyingurwe.

Uganda:Umurambo w’ umunyarwanda warashwe yambukana magendu urashyikirizwa u Rwanda.