Alikiba ntiyorohewe n’Umugore we wamaze gutangaza ko atazigera Amwererera Gushyingiranwa n’undi mugore

Amina Khalef nyuma yo kuba Umugore wa Alikiba muburyo bwemewe n’Amatekegeko, yatangaje ko atakwihanganira ko umugabo we ashyingiranwa n’Undi mugore cyane ko idini yabo ya Islam ibyemera. Mukiganira yagiranye na Clouds FM radio ikorera muri Tanzaniya,  Khalef yavuzeko atashimishwa no kubona Alikiba ashatse umugore wa kabiri , ati keraka wenda ari Imana ibikoze.

Tukwibutseko Idini ya Islam yemerera Abagabo kuba bashyingiranwa n’Umugore urenze umwe kandi bose agahabwa itegeko ryo kubitaho kimwe ntawe atonesheje kuruta undi.

Mukiganiro Uyu mugore yagarutse kukuntu yahuye n’Umugabo we Alikiba ngo bwa mbere bahuriye kukibuga kindege ariko bose ntawavugisheje undi icyo gihe kugeza ubwo amweretse ababyeyi mu mwaka wa 2016.

Amina Khalef

Ibitekerezo

Ibitekerezo

Izindi Nkuru wasoma