Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwakoze ubushakashatsi hagamijwe kumenya uko abaturage babona imitangire ya serivisi, ni muri urwo rwego harebwe ku mitangire ya serivise z’ubutabera, aho byagaragaye ko Akarere ka Nyamagabe kaje ku mwanya wa mbere ku imbonerahamwe igaragaza uko Uturere duhagaze muri serivisi z’ubutabera mu myaka ibiri (2023-2022), mu gihe Akarere ka Musanze kaje ku mwanya wa nyuma.
Muri ubwo bushakashatsi harebwe imikorere y’inkiko, imikorere ya komite z’Abunzi, imikorere ya MAJ, imikorere y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) n’ibindi byiciro. Binyuze muri raporo yasohowe na RGB, ku mbuga nkoranyambaga zayo, igaragaza uko uturere duhagaze mu mitangire y’izo serivisi.
Iyo Raporo igaragaza ko Akarere ka Nyamagabe kaza ku mwanya wa mbere muri 2023, aho kari ku gipimo cya 88,6%, kavuye ku gipimo cya 73,2% muri 2022. Aka Kareree kandi ni nako Karere kakoze impunduka iri ku rwego rwo hejuru, aho kazamutse ku mpuzandengo ya 15,4%.
Kuri urwo rutonde, Akarere ka Musanze kaza ku mwanya wa nyuma aho igipimo cya 2023 kiri kuri 73,5%, mu gihe muri 2022 ako karere kari ku gipimo cya 72,9%.
Uturere dutanu twa mbere, ku mwanya wa mbere hari Nyamagabe, Burera ku mwanya wa kabiri, Rusizi ku mwanya wa gatatu, Rubavu ku mwanya wa kane, mu gihe ku mwanya wa gatanu haza Akarere ka Ngororero.
Mu turere dutanu twa nyuma, higanjemo utwo mu mijyi minini, aho Akarere ka Musanze kari ku mwanya wa nyuma, Kicukiro ku mwanya wa 29, Nyagatare ku mwanya wa 28, Muhanga ku mwanya wa 27, mu gihe Gisagara iza ku mwanya wa 26.
Ku mikorere ya Komite z’Abunzi, ubushakashatsi ku bunyangamugayo bwabo byagaragaje ko buri ku gipimo cya 87,2%, icyizere abaturage babafitiye kikaba kuri 87,9% mu gihe uburyo bakemura ibibazo by’abaturage ku gihe biri kuri 85,85.
Abaturage barashima imikorere ya komite z’Abunzi mu byiciro byose, ku gipimo kiri hejuru ya 85%.
Naho ku birebana no kunganira abatishoboye mu mategeko (MAJ), abaturage barashima cyane urwo rwego, aho rushimwa ku gipimo cya 79.0% mu gihe kurangiza imanza ku gihe bishimwa ku gipimo cyo hasi cya 69.4%.
Ubu bushakashatsi bwa RGB kandi bwagaragaje ko abaturage bashima imikorere y’inzego zigira uruhare mu kurwanya ruswa n’akarengane, ku gipimo kiri hejuru ya 70%.
Ubushinjacyaha bukuru nibwo buza ku isonga, ku gipimo cya 92,1%, Inkiko ziza ku gipimo cya 89,5%, Itangazamakuru ku gipim cya 88,7%, Polisi y’u Rwanda ku gipimo cya 87,4%, RIB ku gipimo cya 86,9%, Urwego rw’Umuvunyi ku gipimo cya 78,9% mu gihe inzego z’ibanze ziri ku gipimo cya 72,7%.
Muri serivisi zitandukanye zitangwa n’inzego z’Ubutabera, Serivise yo gutanga icyemezo cyo kuba umuntu yarakatiwe cyangwa atarakatiwe n’inkiko, niyo ishimwa ku gipimo cyo hejuru cya 87,2% mu gihe ifunga n’ifungura ry’ukekwaho icyaha, aribyo bishimwa ku gipimo cyo hasi cya 72,8%.
Imikorere y’ubushinjacyaha iri ku gipimo cya 86,6%, imikorere y’abunganizi mu mategeko iza ku gipimo cya 85,4%, kutabogama kw’inkiko biri ku gipimo cya 82,2%, gutanga ubufasha mu by’amategeko 81,4%, guca imanza ku gihe 78,4% mu gihe kurangiza imanza 75,2%.