Saturday, April 19, 2025
Saturday, April 19, 2025
spot_img
HomeOther NewsAkaga kari kagwiriye u Rwanda: Ikibuye cyaciye hejuru ya Kirehe

Akaga kari kagwiriye u Rwanda: Ikibuye cyaciye hejuru ya Kirehe

Ikibuye cya Asteroid kimaze guhusha Isi aho cyaciye hejuru y’ikirere cy’u Rwanda i Nyarubuye mu karere ka Kirehe.Cyanaciye hejuru ya Nyarubuye yo mu Burundi, uduce twitiranwa bitewe n’imiterere yatwo mu kurangwa n’ibibuye binini bihateretse.

Ni urubuye runini rwa Asteroid, rizwi nka 2023 BU, rifite ubunini nk’ubw’imodoka ya minibus, ryaciye iruhande rw’umugabane wa Amerika y’epfo mbere gato ya saa 00:30 ku isaha ngengamasaha ya GMT, hari saa 02:00 z’igicuku.

Cyaciye ku ntera ya 3,600km uvuye ku Isi, ahabonwa nko hafi cyane yacu.

BBC yanditse ko iri buye ryavumbuwe mu cyumweru gishize n’umunyamatsiko mu by’ikirere Gennadiy Borisov ukorera ku mwigimbakirwa wa Crimea, uyu Uburusiya bwambuye Ukraine mu 2014.

Vuba vuba ryahise rikurikiranwa n’abahanga bamenya ingano yaryo n’inzira yaryo, banaryita 2023 BU.

Uko niko abahanga mu isanzure bashobora kumenya neza ko ibuye nk’iryo ritazagonga Isi, nubwo ryari ryageze mu ntera irimo ibyogajuru bitanga amakuru y’isanzure biri muri 36,000km hejuru yacu.

Ibi byerekana uburyo hakiri amabuye menshi yo mu isanzure y’ubunini bufatika kandi ari hafi y’Isi bikenewe ko aboneka akamenyekana.

Nubwo 2023 BU yari hafi mu nzira itaziguye yo kugonga isi, byari kugoranako yangiza byinshi.

Ni ikigereranyo cya metero 3.5 ku 8.5m, kubera ibirigize iri buye ryari kubanza kuvungagurikira mu kirere cyacu (atmosphere). Gusa ariko nanone ibice byaryo bikaza kumanuka byaka umuriro.

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights