Akaga karagwira! Ifi yibasiye umwana w’umunyeshuri yinjira mu myanya y’ibanga ihita ikomeza mu nda.

Ubuzima bw’umwana w’umukobwa  buri mu kaga gakomeye nyuma y’aho agiriye ibyago ifi ikamwinjiramo iciye mu myanya y’ibanga igahita ikomeza kugeza yinjiye mu nda ye. Uyu mwana w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 12 wari umunyeshuri mu mashuri abanza mu mwaka wa gatanu iyi fi ikaba yamwinjiyemo ubwo yari ari kuvoma amazi.

Uyu mwana wahuye  n’ibi byago yari agiye kuvoma mu masaha y’umugoroba ku kiyaga cya Victoria , akaba yari agiye gushaka amazi yo kuvomerera imbuto z’inyanya zari hafi y’iki kiyaga. Musaza we uri mu kigero cy’imyaka 31 wemeje aya makuru na we akaba yaravuze ko baguye mu kantu bakimenya iby’aya makuru kuko bitari bisanzwe yewe ari n’ubwa mbere babibonye.

Uyu mugabo akaba yavuze ko uwo mwana yavomaga amazi kuri iki kiyaga asutamye ari bwo iyo fi yaturumbutse mu mazi ihita yinjira mu myanya ye y’ibanga irakomeza no mu nda. Akaba yongeyeho ko uyu mwana w’umukobwa yagerageje ibishoboka byose ngo azibire iyi fi yari gatumwa ari nako ayikurura ngo idakomeza kumwinjiramo ariko biranga biba iby’ubusa irakomeza ijya mu nda ari nabwo yatangiraga kubabara cyane ari nako ava amaraso menshi nyuma yo kwangizwa n’iyo fi.

Nyuma uwo mwana w’umukobwa abonye ko ntacyo agishoboye akaba yarahise yiruka agana  mu rugo ajya kwereka mama we n’abavandimwe ibimubayeho, baragerageje kumwinjizamo akaboko ngo barebe ko bayigeraho ariko biranga biba iby’ubusa. Mbega akaga mbega umubabaro. Nyuma bahita  bamujyana ku bavuzi bari hafi aho ariko ubuzima bwe bumeze nabi cyane ari nako yakomezaga kugaragagaza ububabare bukomeye cyane.

Aho bamujyanye ntacyo byatanze bamujyana ku wundi muvuzi gakondo uri ahitwa Amuyebe mu Karere ka Ukerewe cyane ko biyumvishaga ko mu busanzwe bidakunze kubaho ko ifi ishobora kwinjira mu muntu iciye mu myanya ndangagitsina kugeza ikomeje mu nda, nta shiti ngo yari amarozi , kuko ibi rwose ni biba ari gatumwa bidasanzwe. Ikindi tutakwirengagiza ni uko muri Tanzaniya ari naho ikibazo cyabereye amarozi aba avuza ubuhuha

Ikibabaje muri uyu muryango bakaba basa n’abibasiwe bikomeye dore ko ku ikubitiro Ise wabo yapfuye mu buryo budasobanutse mu 2003, bidaciye kabiri abavandimwe be batatu bapfa bamukurikiye umwe muri 2004, undi muri 2005 undi muri 2006 impfu zabo zikaba zitaravuzeho rumwe dore ko benshi bahamije ko hari abazihishe inyuma.

Tugarutse ku ri uyu mwana w’umukobwa, iby’iyi nkuru bikaba byaremejwe kandi n’umuyobozi wa Alwego witwa Madame Reticia Bituro ari naho uyu mwana yari atuye aho yashimangiye ko nabo ayo makuru yabagezeho ariko yabatunguye cyane kuko mu by’ukuri bidasanzwe ariko ngo bakaba bagomba gukomeza gukora iperereza bakamenya imvano yabyo mu by’ukuri.

Si uyu muyobozi wabivuzeho gusa kuko n’umuyobozi w’akagari ka Napindi aho iki kibazo cyabereye na we yavuze ko batunguwe cyane no kumva aya makuru y’iyi fi yinjiye muri uyu mwana w’umukobwa kugeza yinjiye mu nda ati ntibisanzwe bifite ikindi bihishe.

Akaba yarongeyeho ko agiye gukomeza gukurukiranira hafi iby’iki kibazo ndetse hagakorwa iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane koko niba  ari ibyago cyangwa ari kabutindi ifite abayitumye kuko rwose ngo na we ahamya ko mu buzima busanzwe ibi bitabaho no kuva yavuka ari ubwa mbere abibonye.

Mu gihe hakorwaga iyi nkuru Ubuzima bw’uyu umwana bukaba bwari bukomeje kwitabwaho ariko ameze nabi cyane kuko atari akibasha no kuvuga ahubwo yakomezaga gutaka cyane kubera ububabare bw’iyi fi yari imuri mu nda dore ko yari itarabasha gukurwamo.

Tubibutse ko uyu munyeshuri yigaga muri Tanzaniya ari naho akomoka, akaba yari ageze mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza ku ishuri rya Bwanza  riri mu karere ka Bwanza mu ntara ya Mara. twizere ko Imana yamufashije agakira.

Ibitekerezo

Ibitekerezo

Izindi Nkuru wasoma

ITYAZO Radio(Musics & Stories)