Aho Zari ntiyaba ari mu nzira zo kwivuguruza agasubirana na Diamond? Ubu se ibi yasabye Diamond nta umutego urimo?

Nyuma y’amezi asaga abiri batandukanye nk’umugore n’umugabo Zarinah Hassan Zaitun yashyizwe yandikira uwahoze ari umugabo we Diamond Platnumz, agira ibyo amwibutsa ndetse agira n’icyo amusaba. Ibintu byafashwe nk’umutego Zari ashobora ko kuba ashaka gutega Diamond nubwo bose bamaze gutangaza ko batakibana nk’umugore n’umugabo dore ko Zari ubu yibera muri Afurika y’Epfo na ho Diamond akaba akibereye muri Tanzaniya.

Abdul Naseeba wamenyekanye nka Diamond Platnumz.

Tubibutse ko Zari umubyeyi wari umaze kubyarana na Diamond abana babiri umuhungu n’umukobwa, nyuma y’imyaka ine bari bamaranye, ku munsi w’abakundana St Valentin Zari ubwe abicishije kuri Instagram yatangaje ko atandukanye ku mugaragaro na Diamond nk’umugore n’umugabo ariko badatandukanye nk’ababyeyi babyaranye. Bityo kuva icyo gihe umwe atangira kwibana yewe nta n’ugera aho undi ari, abana bo bakaba barakomeje kubana na nyina dore ko bari bakiri na batoya.

Zari na Diamond nk’umugore n’umugabo.

Mu makuru  yagiye akurikiraho yagiye atangazwa na ba nyirubwite nka Zari yatangaje kenshi ko ibyo kongera kubana na Diamond biri kure cyane kuko yamutakarije icyizere, yewe anongeraho ko adateze no kumujyana mu nkiko ku bw’ikibazo cy’indezo y’abana ikunze guteranya abagore n’abagabo batandukanye. Diamond na we ku itariki ya 08 Werurwe 2018 aherutse gusezeranya nyina umubyara ko bitarenze uyu mwaka agomba kumuzanira umukazana mushya uzamwubaha akubahisha n’umuryango. Mbese kuri ubu abantu bari bamaze kubona ko Zari yahisemo kubaho mu buzima bwe nkuko yabitangaje ndetse na Diamond agategura ubwe.

Zari The Boss Lady

Kuri ubu rero nyuma y’iki gihe cy’amezi abiri umuntu atavuga ko ari gito ku mugore n’umugabo, mu gihe koko abantu bavugaga ko ibya Zari na Diamond byarangiye, Zari yatunguranye agira ibyo yibutsa Diamond benshi batangira gukeka ko yaba ashaka kwivuguruza akaba yifuza gusubirana na Diamond umugabo babyaranye abana babiri, nyuma y’aho bari batandukanye bapfuye ingeso yo gushurashura ishinjwa kenshi Diamond.

Ku munsi w’ejo rero uyu mucuruzikazi Zari yongeye kugaragaza ko atanyuzwe no kuba Diamond ataza kureba uko abana bameze, bityo akaba atanazi n’uko babayeho kugeza ubu.

Gusa ubu ukaba wakwibaza niba koko ari abana bakumbuye Papa wabo cyangwa na nyina yaba akumbuye umugabo babyaranye dore ko yamubwiye ko ashaka ko aza kureba abana babo ngo batamuheruka nyuma y’amezi  abiri batandukanye.
Diamond ngo abana baramukeneye.

Zari ibi akaba yarabigaragaje ku munsi w’ejo abicishije ku rukuta rwe rwa Snapchat, aho yanasabye abajyanama ba Diamond ko bakwiye kwibutsa uyu muhanzi ko akwiye kuza kureba abana dore ko basa nk’abatangiye kumwibagirwa kandi ari se wababyaye.

Uretse ko bibaye nta cyaba gitangaje, ariko mu rundi ruhande mu by’ukuri Zari izi mpuhwe afite ni iz’abana? Cyangwa na we yasubije agatima impembero none arashaka kuririra ku bana agasaba Diamond ko basubirana akemera agahebera urwaje aho kubona asezerana n’undi akamugira mu kiryamo naho arara yipfumbase? Ntawamenya wa mugani reka dutegereze  iherezo ryabyo wasanga ari abana bakumbuye se gusa.

Ubutumwa bwa Zari yageneye Diamond

 

Ibitekerezo

Ibitekerezo

Izindi Nkuru wasoma

ITYAZO Radio(Musics & Stories)