Sunday, May 4, 2025
Sunday, May 4, 2025
spot_img
HomeImyidagaduroAgize imyaka 45 atarashaka umugabo: Umuhanzikazi uri mu bakunzwe cyane mu Rwanda...

Agize imyaka 45 atarashaka umugabo: Umuhanzikazi uri mu bakunzwe cyane mu Rwanda arashinja abagabo ubugwari mu rukundo

Umuhanzikazi w’icyamamare ku mugabane wa Afurika, Tiwa Savage, yongeye kuvugisha benshi nyuma yo gutanga ibitekerezo ku miterere y’abagabo bakomoka mu gihugu cya Nigeria, by’umwihariko ku bijyanye n’uburyo bagaragazamo urukundo. 

Mu kiganiro Thoughts in a Culli cyateguwe na GRM Daily, Tiwa Savage yatangaje ko nubwo asanzwe ari umuntu utajya avuga byinshi ku by’umutima we, hari ibyo atakomeje kwihanganira.  

Yagize ati: “Abagabo bo muri Nigeria bazi kwambara neza, kandi bakunze gukoresha amafaranga yabo ku bantu babo. Ariko njyewe sinshaka ibyo gusa. Si abantu b’amarangamutima y’ukuri.” 

Uyu muhanzikazi ukunzwe cyane mu njyana ya Afrobeats, yamenyekanye mu ndirimbo zigaragaza intimba n’urukundo rwimbitse nka Somebody’s Son yakoranye na Brandy.  

Yongeyeho ko n’ubwo bamwe mu bagabo bafite ubushobozi bwo gutanga ibintu bifatika, benshi muri bo baba badasobanukiwe akamaro ko kugaragaza amarangamutima no gushyira ku mugaragaro urukundo rwa nyarwo. 

Ibyatangajwe na Tiwa Savage byakuruye impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bemeza ko avuga ukuri, mu gihe abandi bamushinja guca amarenga y’uko ashaka umuntu wihariye kandi urenze urwego rw’iby’inyuma gusa. 

Tiwatope Omolara Savage (wavutse ku wa 5 Gashyantare 1980), uzwi cyane ku izina rya Tiwa Savage, ni umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo ndetse n’umukinnyi wa filime ukomoka muri Nijeriya. Tiwa Savage ubu afite imyaka 45 y’amavuko ndetse kugeza ubu uyu muhanzikazi ntabwo arashaka umugabo. 

Tiwa Savage aririmba mu Cyongereza, mu Kidage cya Nijeriya (Nigerian Pidgin) ndetse no mu rurimi rw’Igiyoruba. Umuziki we uvanze injyana zitandukanye zirimo Afrobeats, R&B, Afropop, Pop n’Hip-hop. 

Uruhare Tiwa Savage yagize mu guteza imbere umuziki wa Nijeriya rwamuhesheje ibihembo bitandukanye n’icyubahiro mu ruganda rw’imyidagaduro. 

Ni ubwa mbere uyu muhanzikazi agaragaje mu buryo butaziguye uko atekereza ku mibanire y’abantu, by’umwihariko ku bagabo bakomoka mu gihugu cye.  

Ubu butumwa bwe bwafashwe nk’ukwibutsa abantu ko urukundo rutagomba gupimirwa ku bintu by’amafaranga, imyambaro cyangwa ubuzima bw’inyuma, ahubwo rugomba gushingira ku kumva no guha agaciro amarangamutima y’undi. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe